Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 ,habereye umuhango wo gusezera bwanyuma kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coasteryabereye mu Karere ka Rulindo, yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Urupfu rwa Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo w’umugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo gukabya inzozi zabo.
Ku Cyumweru Nyirandama yari kumwe n’abandi 27 b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu modoka ya Coaster, ariko mu ma saa mbili z’igitondo, imodoka ita umuhanda, igusha urubavu, Nyirandama ahita apfa, mu gihe abandi barimo abakomeretse bikabije n’abakomeretse byoroheje.
Nyirandama yaherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, ndetse ikaba yari yaranatashywe ku mugaragaro muri Kanama 2024. Abamuzi bavuga ko ayikomora ku murava no kwiyemeza byamuranze, cyane ko nta myaka myinshi yari ishize yinjiye mu ruhando rw’abikorera mu rwego rw’amahoteli aho yatangiriye kuri bicye bishoboka.
Imikorere yamurangaga ngo yatumaga n’abo bakora mu rwego rumwe barushaho kumugirira icyizere ndetse yari n’umwe mu bayobora urwego rw’amahoteli muri aka Karere, kandi ngo inkunga yaba iy’ibitekerezo no mu buryo bw’amaboko byakunze kumuranga ngo ni benshi byagiye bigirira akamaro. Muri abo harimo abakozi babarirwa muri 40 yari yarahaye akazi gahoraho muri iyi Hoteli n’ahandi yari ifite amashami muri Gicumbi, Gakenke na Rulindo utabariyemo n’abandi bakoraga nka ba nyakabyizi.
Nyirandama Chantal asize abana batanu b’abahungu n’umugabo we w’Umupasiteri wa EAR.
Mu buhamya bwatanzwe n’abana be mu ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwe, bavuze ko nyina bari baramuhimbye akazina k’umujepe kubera gukora cyane kandi ibyo yateguye gukora bikagenda neza byose.
Iyo yabaga ari amasaha yo kuryama, Nyirandama we ntabwo yaryamaga atararangiza ibyo yateguye gukora kugeza abirangije.
Umugabo we, Pasiteri Mugiraneza Robert yavuze ko umugore we yari umukozi kandi yashoboraga gukora ibintu byinshi icyarimwe.
Ati :“Ni umuntu twari dutandukanye cyanye kuko njyewe simbasha gukora ibintu byinshi icyarimwe ahubwo nkora kimwe nakirangiza nkakora ikindi mu gihe umufasha wanjye we yashoboraga gukora ibintu byinshi icyarimwe”.
Benshi mu baherekeje Nyirandama Chantal bagarutse ku kuba yari umukozi urangwa n’umurava mu mirimo itandukanye ndetse akaba n’umwe mu bakoreraga Igihugu batizigamye.
Nyirandama yashyinguwe mu irimbi rya Buhambe riherereye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Byumba mu Mujyi wa Gicumbi.
Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yitabiriye umuhango wo guherekeza Nyirandama Chantal, amushimira ubufatanye yagaragaje mu bikorera ndetse no mu muryango RPF Inkotanyi.
Ati: “Yagiriraga urukundo abantu bose ndetse n’umuryango RPF Inkotanyi. Nyirandama Chantal yari umuntu utangaje. Hari ibintu baba bavuga ko abantu bazagira akamaro bitagombera imyaka myinshi. Chantal we tumuziho ubushobozi bwo kugira imbaduko ubutwari ndetse n’ububasha bwo guhindura abo bari kumwe. Tumuzi nk’umuntu wahoranaga imishinga kandi akayikora igatungana neza”.
Rucagu Boniface na we uri mu bitabiriye gusezera kuri Nyirandama Chantal, yavuze ko yababajwe n’urupfu rwe.
Ati: “ Ku mugoroba wo ku wa Gatanu Chantal yari yatumurikiye igihembo yahawe na Perezida wa Repubulika yamuhaye ‘certificat’ nk’igihembo cyo kuba umusoreshwa wa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru, nuko ndamubaza nti uracyari uwa mbere? Nuko arambwira ati iyi nyubako y’iyi Hotel yatumye ndindira mu misoro ariko umwaka utaha nzongera negukane igihembo”.





