Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 57 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko , Akagari ka Cyamuhinda, Umudugudu wa Ntoranya, ukurikiranweho icyaha cyo kwica umugore bashyingiranywe byemewe n’amategeko w’imyaka 49 y’amavuko amukubise isuka ya Majagu mu mutwe.
Icyaha akurikaranweho yagikoze ku itariki ya 26 Nyakanga 2025 ubwo umugore we yari avuye gusura umuntu yagera mu rugo akamutonganya amubwira ko yagiye kuzerera atamubwiye aho agiye.
Uregwa yafashe inkoni akubita umugore we, nyuma afata isuka ya Majagu ayimukubita mu mutwe inshuro eshatu ahita apfa nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru.
Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha; avuga ko umugore we yari yamuteye uburakari kuko yagiye atamubwiye aho agiye kandi agatinda kugaruka.
Icyaha cy’ ubwicanyi buturutse kubushake akurikiranweho giteganywa n’ ingingo ya 107 y Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.




