Abagabo babiri barimo uwitwa Hagenimana na Tuyizeye, bafatanywe Moto yibwe umuturage wayibuze ubwo yayisigaga hanze agiye mu kabari yasohoka akayibura, akiyambaza Polisi ikaza gufatira aba bagabo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi. Iyi moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer ifite ibirango bya RF 040 S, yibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere ahagana saa yine z’ijoro ubwo umuturage yajyaga mu kabari ayisize hanze yasohoka akayibura. Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (RPCEO) mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, avuga ko uwari wibwe iyi moto yatanze amakuru kuri Polisi, igahita itangira igikorwa cyo kuyishakisha. Yagize ati “Mu gihe Polisi yari ikiri mu gikorwa cyo kuyishakisha, mu rucyerera rwo ku wa Kabiri nibwo twahawe amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Gitaba, ko hari moto bicyekwa ko yibwe yari irimo gushakirwa isoko.” Yakomeje agira ati “Polisi yihutiye kugera muri uwo Mudugudu, ifata moto ifata n’abagabo babiri ari bo Hagenimana na Tuyizere bari barimo kuyishakira umukiriya.” Aba bagabo babiri bafatiwe muri uyu Mudugudu wa Gitaba uherereye mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Rukomo, bahise batabwa muri yombi bashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Byumba kugira ngo iperereza rikomeze. SP Alex Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru kuri iyi moto yibwe, kuko byatumye ifatwa ndetse n’abakekwaho gukora ubu bujura bagatabwa muri yombi. Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Related




2 Responses
Gicumbi: Umugabo yaparitse moto ajya mu kabari agarutse arayibura
NONE SE KO UVUGA AHO YAFATIWE, NTUVUGE AHO YIBIWE? AKO KABARI UVUGA KABA MU KIRERE?
Gicumbi: Umugabo yaparitse moto ajya mu kabari agarutse arayibura
NONE SE KO UVUGA AHO YAFATIWE, NTUVUGE AHO YIBIWE? AKO KABARI UVUGA KABA MU KIRERE?