WhatsApp_Image_2025-02-19_at_16.20.24_20643360

Gicumbi: Umusore w’imyaka 27 y’amavuko, yafatanywe ipikipiki akekwaho kwiba

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bagaragaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha by’ubujura batanga amakuru abwerekeyeho, iburira n’ababwishoramo ko amayeri yose bakoresha azatahurwa bagafatwa bakabiryozwa.

Ni ubutumwa butanzwe nyuma y’uko ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, umusore w’imyaka 27 y’amavuko, yafatanywe ipikipiki akekwaho kwiba yo mu bwoko bwa TVS Victor, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare, ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko yafatiwe mu mudugudu wa Nyakara, akagari ka Gatoma mu murenge wa Kaniga nyuma yo kuyiba mu murenge wa Shagasha.

SP Mwiseneza yashimiye uru ruhare rw’abaturage, ashimangira ko ubufatanye na bo bugira uruhare runini mu kuburizamo ibyaha no gutahura ababigiramo uruhare bagafatwa.

Yagize ati: “Turashimira abaturage batungiye agatoki abapolisi bari bari mu kazi nk’uko bisanzwe mu kagari ka Gatoma, ubwo babonaga umusore agerageza guhisha mu gihuru, ipikipiki akekwaho kwiba mu murenge wa Shagasha. Turasaba n’abandi kugira uruhare mu kurwanya ibyaha buri wese aba ijisho rya mugenzi we, banatangira amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano kuko bifasha mu kubikumira no guhangana nabyo.”

Yavuze ko uriya musore atari ubwa mbere afatiwe mu bujura kuko hashize amezi abiri gusa afunguwe nyuma y’uko yari yarafatiwe mu bujura bw’inka no gutobora inzu akiba imyaka.

Atawe muri yombi nyuma y’iminsi mike Polisi ifashe abagera kuri 15 bakurikiranyweho kwiba moto muri aka karere ka Gicumbi n’aka Nyagatare hagendewe ku makuru yagiye atangwa n’abaturage nyuma yo kwibwa moto zimwe muri zo zibasha kugaruzwa zisubizwa ba nyirazo.

SP Mwiseneza yaburiye abagifite ingeso yo kurarikira iby’abandi bagezeho biyushye akuya, ko iminsi yabo ibarirwa ku ntoki, bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Byumba kugira ngo akorerwe dosiye, mu gihe ipikipiki yafatanywe yasubijwe nyirayo.

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo; uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro cyangwa byakozwe n’abantu barenga umwe

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *