Hakuzimana Vincent,umugabo w’ imyaka 29 atuye mu mudugudu wa Gatare mu kagali ka Gisuna, mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, mu ntara y’ amajyaruguru.
Afite umugore n’ abana babiri akaba atunzwe n’umwuga wo kudoda inkweto yatangiye mu mwaka w’2001. Agitangira, Vincent avuga ko yatangiranye amafaranga y’ u Rwanda 40 gusa yaguzemo urushinge n’ urudodo ubundi atangira kujya adodera abantu inkweto.
Mu kiganiro Hakuzimana Vincent (HV) umaze imyaka 15 adoda inkweto yaganiriye na Bwiza.com (Bc) mu kiganiro kirambuye agira icyo avuga ku mwuga we wo kudoda.
Bc:Mukomere
HC:Mukomere cyane
Bc:Aha tugusanze ubu ni he?
HV:Aha mumbona nkorera ni mu isoko rya kijyambere rya Gicumbi
Bc:Urahakora iki?
HV:Ndi kudoda inkweto
Bc:Udoda inkweto kuva ryari?
HV:Uyu mwuga nawutangiye nkiri umwana kuko nawutangiye kuva mu mwaka wa 2001, ni ukuvuga ko mwumazemo imyaka 15
Bc: Vincent birumvikana ko uwumazemo igihe kirekire,none watangiranye amafaranga angahe?
HV:Natangiranye amafranga 40 nguramo urudodo rw’ amafaranga 10 n’ urushinge rw’ amafaranga 30
Bc:Vincent birumvikana ko uyu mwuga uwumazemo igihe kinini, ubuse umaze kwigeza kuki?
HV:Urumva natangiye nkiri umwana mutoya nkiri no mu mashuri abanza muri za 2001 ni bwo nari ndimo ndangiza za primaire , ubu narubatse mfite umugore n’ abana 2, narubatse mfite inzu irimo umuriro w’ amashanyarazi n’ amazi, sinkodesha mfite imashini zigera kuri eshanu harimo izi wabonye n’ izindi zibitse
Bc:Tukiri aho izi mashini eshanu nyuma yuko utangiranye amafaranga 40 ubu waziguze angahe?
HV:Izi mashini zose zirenze eshatu zifite agaciro kari hagati ya miliyoni imwe n’ igice na miliyoni eshatu
Bc:Waba ufite umuterankunga se wagufashije kugira ngo ushobore kuzigura?
HV:Oya umuterankunga ntawe
Bc:Birumvikana umaze kwigeza kure, ubuse niba atari ibanga nko ku munsi ukorera amafaranga angahe?
HV:Ubundi mbaze ayo nkorera ku munsi muri moyenne ni amafaranga ibihumbi bine ntavuze ngo iyo abakiriya babuze cyangwa baje
Bc:Vincent ukurikije aho umaze kwigeza wabwira iki abantu basuzugura umwuga wo kudoda inkweto bavuga ngo urasuzuguritse kandi nyamara wowe umaze kwigeza ahantu hashimishije?
HV:Abo icyo nababwira nuko bajya bakora akazi bagakunze bashaka kukagira ak’ umwuga Atari ukugakora ngo kagutunge uyu munsi gusa buke wigendera
Bc:Vincent Leta ishishikariza abantu kugira umuco wo kwizigama, iyo ukoreye bine(4000Frs) ku munsi ubitsa angahe ukarya angahe?
HV:Njye ku munsi nizigamira ibihumbi bibiri nkakoresha asigaye mu bindi, kuko ndi no mu bibina birenze kimwe.
Bc:Watubwiye ko nta muterankunga ufite umubonye wakora iki? Wumva mu minsi iri imbere wakora iki?
HV:Mbonye umuterankunga birumvikana njyewe icyo nahita nihutira gukora, kwaba ugukora inkweto ndabizi no ukuzisana, kwaba ugukora amasandales, kwaba ugukora imikandara,inkweto zifunze ndetse na réparation muri rusange, ni uguhita nangaja abakozi tugakora atelier ifite ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru ku buryo twahangana n’ abandi ku rwego rw’ Afurika, muri EAC ndetse n’ ahandi bikarenga imipaka ku buryo igihugu cyatera imbere n’ abanyarwanda muri rusange kuko twajya twigisha abanyeshuri bashaka gukora uyu mwuga.
Bc:Tugana k’ umusozo Vincent,uratanga nama ki kuri ba bantu bakitinya kandi bashoboye?
HV:Inama nabaha nibakunde umurimo. Umurimo wose ni umurimo, ni ahantu hake wabona umuntu ukorera amafaranga ibihumbi 2 ku munsi kandi urumva ko niba ukoreye ibihumbi bibiri wazigamye watunga urugo kandi ukizigamira no kuri banki kandi watera imbere nkuko nanjye niteje imbere.
Mwabyumvise rero abajyaga mwitinya cyangwa mugasuzugura akazi abandi bakora ko nta mwuga udakiza kandi umuntu wese aba asabwa gushishikarira umurimo akora kandi ukoze akanagira umuco wo kwizigama kugira ngo yitegurire ejo heza ndetse n’ ahabe.
Amafoto:



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MASABO Juvénal/Bwiza.com



