Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara ubwo hakorwaga ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ikigega cy’ingwate, BDF, bagaragaje ko ubusanzwe nta makuru bari bagifiteho.
Ubu bukangurambaga bukorerwa ku batuye mu duce tw’icyaro, bwabereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa 18 Gashyantare 2021.
Umuyobozi mukuru wungirije muri BDF, Rosalie Semigabo, yabanje kubasobanurira iki ikigega n’imikorere yacyo, avuga ko kuva cyatangira mu mwaka wa 2011 kimaze gufasha abasaga ibihumbi 49. Ati “Imishinga BDF imaze gutera inkunga igera ku bihumbi 49. Biri hasi cyane ugereranyije n’Abanyarwanda bakeneye ubwo bufasha, ni yo mpamvu twahagurutse kugira ngo umubare wabo ushobore kuzamuka.”
Rosalie Semigabo, Umuyobozi wungurije wa BDF
Semigabo avuga ko by’umwihariko muri iki gihe cya COVID-19 hari amafaranga y’u Rwanda miliyari 5 Leta yashyize mu kigega BDF kugira ngo afashe abafite imishinga mito n’iciriritse aho bayahabwa mu buryo bw’inguzanyo, biciye mu bigo byo kuzigama no kugurizanya.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mamba bavuga ko BDF bayumvaga ariko badasobanukiwe icyo ikora.
Gahongayire Grace usanzwe akora ubucuruzi bw’imboga mu Murenge wa Mamba, avuga ko asanzwe akorana n’Umurenge SACCO, ariko kuba yakorana na BDF atari abisobanukiwe.
Yagize ati: “Njye nsanzwe ndi umucuruzi w’imboga nkorera hano muri uyu murenge n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyaje natwe cyatugezeho nk’abacuruzi bato. Kuba BDF yadusuye, twumvaga izina ariko tutazi ibyo bakora, ariko turitegura kuzakigana.”
Twagiriman Faustin ukora akazi ku bunyonzi avuga ko akorana n’Umurenge SACCO, ariko ikigega BDF atakizi kuko yacyumvise uyu munsi bagisobanura. Ati “Numvise bavuga ko dushobora kubagana hanyuma bakatuguriza. Ahubwo wenda uburyo bwo kubageraho twabageraho gute?”
Kamana Jean de Dieu na we yagize ati: “Njyewe icyo numvise ni uko BDF iba yaha umuntu amafaranga hanyuma ukaba wajya kuri SACCO bakaguha miliyoni.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko BDF ifite byinshi byo gufasha urubyiruko n’abagore, ndetse n’abafite ubucuruzi bwakomwe mu nkokora n’icyororezo cya COVID-19. Avugako bagiye kurushaho gukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage bamenye amahirwe ari muri BDF.
Ati: “Natwe turabizi twanabibonye ko abarurage bacu batari basobanukirwa neza ayo mahirwe bafite binyuze mu kigega BDF. Icyo twavuganye n’ubyobozi bwa BDF, kandi twatangiye ni uko tugiye kugerageza gukora ubukangurambaga butuma buri muturage wese amenya ayo mahirwe ahari akayabyaza umusaruro kugirango yiteze imbere kurushaho.”
Guverineri Kayitesi yavuze ko ubuyobozi bugiye gukomeza ubukangurambaga bwo ngusobanurira abaturage imikorere ya BDF
Ikigega cy’Ingwate BDF (Business Development Fund) cyashinzwe mu 2011 na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD.
By’umwihariko BDF iha amahirwe abagore n’urubyiruko kurusha abandi, kuko ni bo bahabwa ubufasha bwo kubemerera kubishingira nk’ingwate ku kigero cya 75%, mu gihe abagabo bo bemererwa kwishingirwa ku kigero cya 50%.




