Nsanzimana Elie ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko wabyawe na Cyiza Odette w’imyaka 56 y’amavuko, batuye mu Mudugudu wa Rubazi, Akagari ka Ruturo, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara.
Nk’uko Afrimax TV yabyerekanye mu kiganiro yagiranye na mukecuru Cyiza mu Gushyingo 2020, uyu musore afite ubumuga bwo kutavuga ndetse afite imiterere idasanzwe, ku buryo hari abaturanyi bamwibasira, bakamwita ‘inkende” ndetse bakanashimangira ko akunda kurya ibyatsi, bikababaza uyu mubyeyi nk’uko yabitangaje.
Cyiza Odette yavuze ko iyo uyu musore ahuye na bamwe mu baturanyi, baramuhunga. Ati: “Ukabona barirutse ngo dore inkende. Ubwo rero iyo bigenze bityo, numva binkomerekeje.”
Byagaragaye ko uyu muryango uba mu nzu ntoya, ishaje ndetse utabasha no kubona ibiwutunga, iyi televiziyo ikorera ku rubuga rwa YouTube itangiza gahunda yo kumusabira ubufasha.
Nsanzimana akomeje kuzana imigisha mu rugo
Kuva iki kiganiro cyajya ahagaragara tariki ya 17 Ugushyingo, uyu mukecuru avuga ko yatangiye gusurwa n’abaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. Muri bo, harimo abamujyaniye ibiribwa, imyambaro ye na Nsanzimana ndetse n’ibikoresho by’isuku nk’amasabune.
Cyiza mu kindi kiganiro yagiranye n’iyi televiziyo cyagiye ahagaragara tariki ya 21 Ukuboza 2020, yavuze ko usibye n’abo ngabo, ngo harimo n’abamuhaye amafaranga mu ntoki n’abayamwoherereje hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga; barimo n’ababa mu mahanga.
Uyu mukecuru kandi yatunguwe no kubona umunyamakuru wa Afrimax TV amusura, afite imishandiko y’inoti z’2000 z’amafaranga y’u Rwanda, agera kuri miliyoni eshatu (3,000,000 rwf) nk’uko impande zombi zibivuga, akaba yaraturutse mu barebye iki kiganiro, bakagira umutima wo gufasha uyu muryango.
Nyuma y’aho Cyiza yari amaze kwerekwa aya mafaranga, yahise ajya kubikwa kuri konti (compte) ye bwite muri banki abereye umukiriya, kugira ngo abanze anoza umushinga w’icyo azayamaza.
Gusa we yavuze ko asubijwe icyifuzo cy’inzu yari asanzwe afite, ati: “Ya nzu ndayibonye.” byumvikanisha ko ari cyo cy’ingenzi ateganya kuyakoresh, hanyuma akaba ateganya no kugura amatungo azororera mu baturanyi, ku buryo n’igihe yazaba atakiri ku Isi [nk’uko abivuga], Nsanzimana azasigara abayeho neza.
Hari andi mafaranga Cyiza yohererejwe n’ababa mu mahanga arimo agera ku 50,000 rwf gusa ubwo yaganiraga n’umunyamakuru ku nshuro ya kabiri, ntabwo yari yakamugezeho kuko ngo umubare w’ibanga usabwa ngo avanwe kuri banki ntawo yari yakabonye.
Igikorwa cyo gufasha uyu muryango kiracyakokomeje.



