Goma: Depite arasaba ko umupaka wa Congo n’u Rwanda wakongera ugafungurwa nk’uko byari bisanzwe

Kuri uyu wa Gatandatu ushize tariki 13 Gashyantare, umudepite wo muri Goma witwa Jean-Paul Midagu yasabye ko umupaka w’u Rwanda na Congo wakongera gufungurwa nk’uko byari bimeze kuko ngo impamvu zatumye ufungwa ku ruhande rwa Congo kuva mu 2012 zitakiriho.

Kuva mu Ukwakira 2012, umupaka uhuza Congo n’u Rwanda wahoraga ufunze buri gihe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo, mu gihe mbere wabaga ufunguye amasaha 24 kuri 24.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku ifunga ry’umupaka, nta mpamvu yigeze isobanurwa. Gusa bamwe bavugaga ko ari ukubera ko u Rwanda rwari rushyigikiye umutwe wa M23 wari uhangayikishije Kivu y’Amajyaruguru.

Kubwa depite Midagu, ngo icyo cyemezo cyo gufunga umupaka cyari icy’agateganyo igihe kigeze ngo hatekerezwe ku kuwufungura kugirango habeho urujya n’uruza mu bwisanzure rw’abantu n’ibintu byabo.

15-iht-kampf-art-articleLarge

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga ko depite Jean Paul Midagu asanga imitegurire y’irushanwa rya CHAN rya 2016 ryatumye hasuzumwa hagamijwe kureba niba umwuka mubi waranze ibihugu byombi wakongera, ariko ngo hagaragaye ko turi abaturage bamwe kandi dukeneye kubaka Ibiyaga Bigari.

Kuri ubu uyu mudepite ari gushakisha abandi bashyigikira ubusabe bwe, ku buryo yizeye ko mu byumweru 6 azaba yamaze kubona abamushyirira umukono ku busabe bwe bugashyikirizwa ababishinzwe kugirango uyu mupaka wongere gufungurwa nk’uko byari bisanzwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *