Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 28 Gicurasi 2025, uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, yatangaje “inama n’abaturage”, i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagamijwe gukusanya impungenge n’ibyifuzo by’imiryango inyuranye mu gihugu mu guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho mu burasirazuba bwa DRC.
Izi nama zirakurikira gutangaza gahunda ye y’ibikorwa yarangije gutunganya na bagenzi be bari kumwe nawe muri kariya gace k’igihugu kayobowe n’inyeshyamba za AFC/M23.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na serivisi ze kuri X kuwa Kabiri rigira riti: ” Kuva ku cyumweru nijoro, Nyakubahwa Joseph Kabila, Perezida w’icyubahiro wa Repubulika, ari i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Guhera ejo, ku wa Gatatu, itariki ya 28 Gicurasi 2025, azatangira ibiganiro n’abaturage bigamije gukusanya impungenge n’ibyifuzo….. mu guhangana n’ibibazo byugarije Repubulika ya Demokarasi ya Congo. “
Gahunda y’ibikorwa bya Joseph Kabila muri Goma ikubiyemo inama n’imiryango myinshi n’amahuriro ya politiki n’imibereho mu karere.
“Agomba kwinjira mu bibazo, agomba kumva imbonankubone amatsinda atandukanye, yaba abanyapolitiki, abayobozi, abashinzwe umutekano, guverineri, umuyobozi wa Goma, amatsinda y’umuco-imibereho, abayobozi b’amadini. Azakira amashyirahamwe y’abagore, FEC, abatware gakondo, abayobozi b’abaturage, bazagenda mu rugo rwe kandi tuzabyitondera, hari abazazana ibyifuzo, bityo azabasha kumenya uko ibintu byifashe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Mujyi wa Goma, nyuma y’ibyo azashobora guhitamo icyo gukora, ” uyu ni umwe mu begereye Kabila wavuganye na ACTUALITE.CD.
Nyuma y’ibi biganiro, Joseph Kabila Kabange arateganya gukora ikiganiro n’abanyamakuru i Goma.
Amakuru akomeza agira ati: “Nyuma y’inama, hazaba ikiganiro n’abanyamakuru. Tuzamenyesha abantu ku gihe kugirango abashaka kuza bava kure babone umwanya wo kwitegura no kuhagera.”
Nyuma yo guceceka igihe kirekire, uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, yavuze ku micungire y’igihugu kuva ubwo ubutegetsi bwahinduka mu mahoro hagati ye na Félix Tshisekedi.
Mu isesengura ry’ibibazo, Joseph Kabila yagaragaje ko igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’imibereho mibi, akajagari muri politiki, ibibazo by’ubukungu n’umutekano mucye.
Joseph Kabila yamaganye icyo yise “imiyoborere idasanzwe” ku butegetsi bw’uwamusimbuye, Félix Tshisekedi.
Mu bibazo byavuzwe harimo ruswa, kunyereza umutungo wa leta, no gukoresha nabi ubutegetsi aho “ubushake bw’umukuru w’igihugu ubu bwasimbuye amategeko y’ikirenga, busumba Itegeko Nshinga n’andi mategeko.”
Ku bwe, ingaruka z’iyi miyoborere ziteye ubwoba ku baturage no ku rubyiruko zirimo: ubushomeri, ibirarane by’imishahara, gusubira inyuma kw’imibereho, kwimuka mu cyaro, ibyaha byo mu mijyi, inzara, n’ibindi.
Mu gukemura ikibazo cy’umutekano, Joseph Kabila yababajwe n’izamuka ry’umutekano muke mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri na Mai-Ndombe, avuga ko ari ingaruka z’ “imiyoborere mibi.”
Joseph Kabila ahanganye n’ibyo avuga ko ari “ikibazo cyimbitse kandi kinini”, aho asaba “amasezerano y’abaturage” ashingiye ku ngingo cumi n’ebyiri z’ingenzi. Ku bwa Joseph Kabila, aya masezerano agamije kugarura umutekano, demokarasi n’iterambere muri RDC.




