Goma: Ibiro 600 by’amabuye y’agaciro byasanzwe mu mapine y’imodoka byibwe

Ibiro bigera kuri 600 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan, inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zabitahuye aho byari bihishe mu mapine y’imodoka yari ibikuye mu gace ka Rubaya, Teritwari ya Masisi.

Ibyo biro bya Coltan byafashwe ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019, na Polisi yari kuri bariyeri ya Rutoboko, iherereye mu bilometero 29 uvuye mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi mukuru muri Komisiyo ishinzwe kurwanya magendu (CNLFM), Bwana Daniel Mbayo atangaza ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser yerekezaga mu gihugu cy’igituranyi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko atatangaje izina.

Yagize ati “Uyu munsi dufite imodoka zagendaga ku mapine y’amabuye y’agaciro. Ntabwo ari amabuye yagombaga kugurishwa hano iwacu, ni amabuye yagombaga gucishwa ku mupaka,… Tugomba kumenya amabuye asohoka mu gihugu cyacu agacishwa mu nzira zizwi agatangirwa imisoro yo kwifashishwa mu kubaka igihugu cyacu”.

Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, ngo ibyo bilo 600 bya Coltan bifite agaciro k’ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *