Ifatwa rya Masisi ryatumye ku masoko atandukanye yo Mujyi wa Goma ibiciro by’ibiribwa bihaturuka bitumbagira bidasanzwe mu gihe Masisi, izwi kuba ari iyo iza ku isonga mu buhinzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bihingwa nk’ibitoki, ibirayi, n’ibigori.
Bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Alanine rimwe mu manini acuruza ibyo kurya biturutse muri Teritwari ya Masisi bavuga ko ubu umufuka w’ibirayi uri kugurwa amadorali 100 (139,684 Frw) mu gihe mbere y’ifatwa rya Masisi waguraga amadorali 48 (67,048Frw) gusa.
Uko umutekano muke ugenda wiyongera muri ako gace ka Kivu y’Amajyaruguru nk’uko inkuru dukesha VOA ivuga, gasanzwe ariko kagaburira Umujyi wa Goma ni nako abacuruzi bakomeje kugira impungenge zo kohereza ibicuruzwa muri Goma.
Uwitwa Clovis Nzanana umuturage wo mu Mujyi wa Goma yatangaje ko bahangayikishijwe n’icyo kibazo muri iki gihe, kuko Umujyi wa Goma ucumbikiye ibihumbi by’impunzi.
Umunyamategeko WilsonTwitegure kimwe n’abandi baturage bakomoka i Masisi arasaba ko leta yashakira umuti urambye iki kibazo cy’idindira ry’ubukungu riterwa n’intambara ikomeje kuyogoza Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abarwanyi b’umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, batangaje ko bigaruriye Masisi Centre, yari icyicaro gikuru cya Teritwari ya Masisi.




