Goma: Igisasu cyarashwe n’umusirikare wa FARDC cyishe kinakomeretsa abari muri Stade

Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko igisasu cyaguye kuri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma, gihitana umuntu umwe na ho abarenga 10 kirabakomeretsa.

Ahagana saa kumi z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 28 Nzeri nibwo iki gisasu “by’impanuka” cyavuye ku mbunda y’umusirikare wari uri ku modoka ya gisirikare ubwo “yari yicetse mu muhanda”.

Bamwe mu bari bari hafi y’iyi stade bavuga ko hahise haba impagarara ubwo bari bamaze kumva icyo gisasu no kumenya ko cyaba cyishe abantu.

Itangazo ry’umuvugizi w’ubutegetsi bw’iyi ntara rivuga ko mu bakomeretse harimo n’uwo musirikare wari ufite iyo mbunda ya RPG-7 igisasu cyavuyeho.

Nta bisobanuro byisumbuyeho byatanzwe k’uburyo icyo gisasu cyavuye ku mbunda.

Ibinyamakuru byo muri Congo bivuga ko mu bakomeretse harimo abakinnyi b’ikipe ya FC Likonji bari bari mu kibuga bakina.

Guverineri w’agateganyo w’intara ya Kivu ya Ruguru, Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba, yihanganishije abagizweho ingaruka anasaba rubanda “ituze”.

I Goma haturikiye kiriya gisasu mu gihe hari uburakari mu baturage nyuma y’uko abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu barashe ku baturage bo mu itsinda ryitwa Wazalendo bari bagiye kwigaragambya mu mpera z’ukwezi gushize bakica abarenga 50.

Bamwe mu basirikare bashinjwa uruhare muri ubu bwicanyi barimo kuburanishwa, gusa nyuma y’ukwezi baburanishwa nta gifungo barahabwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *