Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kanama, inzego z’umutekano za M23 zahakoreye umukwabu wasize hafashwe abatari bake bakekwaho guteza umutekano muke.
Abafashwe biganjemo insoresore bafatiwe mu gace ka Mabanga, mu majyepfo ya Komine ya Karisimbi.
Ni ku nshuro ya gatandatu M23 yari ikoreye umukwabu muri iriya Komine iri mu zikunze kugaragaramo ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi bw’abitwaje intwaro.
Amakuru avuga ko mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo ari bwo inzego z’umutekano za M23 zageze muri Mabanga, zisohora abantu bose mu mazu zibatunguye mbere yo kubajyana kuri Stade de l’Unité ahagenzuriwe niba bafite ibyangombwa.
Nyuma y’iri genzura amakuru avuga ko abatari bake bahise batabwa muri yombi, n’ubwo umubare wabo nyawo utigeze utangazwa.
Abatawe muri yombi bakekwaho kugirana imikoranire n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), umutwe w’abajenosideri wa FDLR uzifasha mu ntambara ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.
Amakuru kandi avuga ko iriya operasiyo yarasiwemo abasore babiri bashatse kwiruka barakomereka.
Kuva M23 yafata Goma mu mpera za Mutarama uyu mwaka, uyu mujyi wakunze kurangwamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ahanini bitewe n’intwaro ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC zawutayemo ubwo yatsindwaga zigahunga.
Bikekwa kandi ko hari bamwe mu bahoze barwana ku ruhande rwa ziriya ngabo baba bihishe muri Goma ndetse no mu nkengero zayo.
Amakuru avuga ko imikwabu M23 yagiye ikorera muri uriya mujyi no mu bice bya Teritwari ya Nyiragongo, yayifatiyemo byibura abantu barenga 80 bakekwaho kuba ibyitso by’ihuriro ry’ingabo za Leta y’i Kinshasa.




