Goma: Umuntu wa kabiri wagaragayeho Coronavirus yanyuze i Kigali

Minisitiri w’Ubuzima ku rwego rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Dr. Moïse Kakule kuri uyu wa 2 Mata 2020 yamenyesheje itangazamakuru ko umurwayi wa kabiri wagaragaje icyorezo cya Coronavirus yaturutse i Kigali.

Uyu murwayi ni umugabo w’Umufaransa w’imyaka 53 y’amavuko, Dr. Kakule ati: “Tariki ya 10 kugeza iya 17 yari mu Bufaransa, uwo munsi ava muri icyo gihugu anyura i Kigali. Yageze i Goma anyuze ku mupaka munini (Grande Barrière mu gitondo cya tariki ya 18 Werurwe, ahita ashyirwa mu kato.”

Ibizamini by’uyu Mufaransa byajyanwe muri laboratwari y’igihugu, ibisubizo biza tariki ya 2 Mata 2020, basanga afite iki cyorezo.

Umugi wa Goma umaze kugaragaramo abarwayi ba Coronavirus batatu nk’uko byemezwa n’inzego z’ubuzima muri iyi ntara. Muri rusange abantu bamaze kwandura muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni 134, abandi 13 bishwe n’iki cyorezo.

Goma ni umugi ufatwa nk’umurwa mukuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ukaba uhana imbibi n’umugi wa Rubavu mu Rwanda. Abaturutse muri uyu mugi baje mu Rwanda banyura ku mipaka ibiri; umupaka muto (Petite Barrière) n’umunini (Grande Barrière) ndetse n’abaturutse mu Rwanda bagiye muri RDC ni ho banyura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *