Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, burashima inzego bwite za Leta ku kuba ntaho iri shyaka rijya ngo riterwe imijugujugu nk’uko byagiye biba mu bihe byashize.
Mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024, ishyaka Green Party ryakunze kunenga ko hari uturere ryagiye rijya gukoreramo ibikorwa byaryo, bikarangira rihutajwe n’inzego z’ubuyobozi.
Nko muri Kamena 2024 ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byari birimbanyije, Umuyobozi wa Green Party, Senateri Dr. Frank Habineza yashinje ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma gushaka kudobya igikorwa cyo kumwamamaza binyuze mu kwirengagiza nkana amabwiriza yose ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bugategura ibindi bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’inama itunguranye aho yarimo yiyamamariza.
Icyo gihe yavuze ko uretse mu Karere ka Ngoma kandi, no mu Karere ka Ngororero ubwo iri shyaka ryahiyamamarizaga, hagaragaye abaturage bari bitwaje ibirango by’indi mitwe ya politiki ndetse banaririmba indirimbo zayo.
Komiseri Mukuru mu Ishyaka Green Party, Mugisha Alexis, nyuma y’inama yahuje abarwanashyaka ba Green Party yashimye Leta y’u Rwanda ku kuba uburenganzira bwa ririya shyaka bwaratangiye kubahirizwa.
Yagize ati: “Ndashaka gushimira inzego bwite za Leta, Leta y’u Rwanda ndetse n’abayobozi batandukanye bakora mu nshingano z’ubuyobozi bw’igihugu ku kuba barabashize kumva imico myiza na gahunda z’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije rifitiye Abanyarwanda, bityo uburenganzira bwacu bukaba bwaratangiye kujya bwubahirizwa.”
Mugisha yavuze ko “n’iyo hagize igitotsi cyangwa inkomyi ivuka, iyo tubimenyesheje inzego z’ubuyobozi zirabyumva kandi zigasubiza ibintu mu buryo mu gihe cya vuba.”
Green Party yavuze ko nk’igikorwa yarimo ikorera mu karere ka Ngororero cyakozwe “mu ituze ndetse n’umutekano”, yungamo ko yifuza ko byakomeza gutyo kugira ubwisanzure bw’Abanyarwanda bwo kuba mu mitwe ya Politike itandukanye kandi bihitiyemo bwubahirizwe, ibyo Mugisha yashimangiye ko bizatuma u Rwanda rutera indi ntabwe mu kubahiriza amahame ya demukarasi.




