Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryijeje gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abaturage bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bawuhabwe, kandi ubagereho ufite imbaraga.
Iri shyaka ryijeje ubwo bivugizi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza, ubwo ryakoreraga inama ikomatanyije n’amahugurwa mu karere ka Kicukiro.
Umwe mu barwanashyaka bitabiriye icyo gikorwa yasabye ubuyobozi bwa ririya shyaka gukora ubuvugizi, kugira ngo abaturage banyurwa hejuru n’insinga z’amashanyarazi ariko bakaba batagira umuriro na bo uzabashe kubageraho.
Ati: “Mwongere mudufashe ikindi kintu kimwe cyitwa umuriro w’amashanyarazi. Umuriro w’amashanyarazi muri iki gihugu uranyura hejuru y’abantu, abantu bagatanga raporo y’uko imiriro ahantu hose icanye. Ariko rero ziriya raporo z’impimbano na zo muzinyomoze, abantu bose banyuzwaho umuriro hejuru babahe umuriro.”
Umunyamabanga w’Ishyaka Green Party, Ho. Ntezimana Jean Claude, yijeje ko nk’ishyaka bagomba gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe, kugira ngo ikibazo kibinerwe umuti.
Yagize ati: “Ubundi muri gahunda ya Guverinoma ni uko abaturage bose bagira amashanyarazi 100%. Kugeza uyu munsi rero abenshi babonye amashanyarazi ya ‘monophasé’, ni ukuvuga ngo babura amashanyarazi ya ‘triphasé’. Ahenshi tugera no mu nzego za Leta usanga bafite amashanyarazi, ariko mu by’ukuri atari amashanyarazi afite imbaraga. Ni ibintu tuzakomeza gukorera ubuvugizi kugira ngo ababishinzwe bashyireno imbaraga, kugira ngo abantu babone amashanyarazi ashobora kubafasha guhanga imirimo.”
Hon. Ntezimana yunzemo ko kuba hari abantu amashanyarazi anyura hejuru ntayo bagira ari “ibintu bitari byiza kandi bikwiriye gukosoka”.
Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda, EICV 7, bugaragaza ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zikubye kabiri, ziva kuri 34% mu 2017 zigera kuri 72%.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu kwezi gushize yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, iteganya guha ingo z’Abaturarwanda zirenga ibihumbi 260 umuriro w’amashanyarazi, umubare munini bakazafatira ku muyoboro mugari.







