Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungurehe, yavuze ko bitangaje kubona guverinoma ya Kinshasa yihutira guhakana ko Abanyarwanda bari gutaha batari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe mbere y’uko batahuka byasabye ko aho bari bacumbitse hafatwa n’umutwe wa M23.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yasubizaga Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri RDC iheruka gutangaza ko bariya Banyarwanda bari bafitwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR; aho kuba FDLR.
Abenshi mu batahutse bakigera mu Rwanda bagaragaje ko FDLR yabasabaga kuyitegereza bakazatahana na yo ije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Minisitiri Nduhungirehe akoresheje urubuga rwe rwa X, yavuze ko bitangaje kubona iyo havuzwe iby’Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR, Leta y’i Kinshasa ibihakana kandi bigaragarira amaso ya buri wese.
Yagize ati: “Iyo tuvuze ku Banyarwanda bafashwe bugwate na FDLR, guverinoma ya Kinshasa ni yo yihutira gusubiza mu mwanya wa FDLR. Igitangaje iyi Leta ntikinihishira ko iha ubufasha uwo mutwe w’iterabwoba!”
Yakomeje agira ati: “Niba Leta ya Kinshasa yarifuzaga gucyura izo mpunzi z’Abanyarwanda ku bushake, kuki byasabye gutegereza ko AFC/M23 ifata ibice izo mpuzi zari zaragotewemo zikabona gutaha? Niba mbere byaravugwa ko u Rwanda rukura abaturage barwo mu gihugu kimaze imyaka 30 gifite amahoro rukabajyana mu bice bidatekanye bya RDC byazahajwe n’intambara, iki ni cyo kinyoma cy’Abanyekongo, imvugo zishishikariza urwango n’ibikorwa byo kugirira nabi Abanyarwanda n’Abanye-kongo bavuga ikinyarwanda.”
Kugeza ubu Abanyarwanda bakabakaba 2,000 bamaze gucyurwa mu Rwanda aho abenshi bakiriwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushashi mu karere ka Rusizi, kuko iya Kijote babanje kujyanwamo ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze 500 gusa.
Leta ya Kigali, Kinshasa hamwe na HCR byagiranye amasezerano yo gufasha impunzi z’Abanyarwanda zishaka gutaha ku bushake, harimo ayashyiriweho umukono i Kigali tariki ya 17/02/2010 n’aya Kinshasa yo ku itariki ya 24/10/1994.
Icyakora yose RDC ntiyigeze igaragaza ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa bitewe n’imikoranire ya hafi yagiranye n’abahoze mu butegetsi bwateguye kandi bukanashyira mu bikorwa Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.




