arton69322-5675e

Gutaka ku mugore ntibisobanuye ko wamwemeje

Imbuga zitandukanye zandika ku rukundo n’imibanire zigaragaza ko gutaka cyangwa kurira ku mugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bifite ibisobanuro birenze ibyo abantu benshi bakeka.

1. Ibyishimo birenze urugero

Iyo umugore anyuzwe cyane n’imibonano, ashobora kugira amarangamutima akomeye agatera gutaka cyangwa kurira nk’ikimenyetso cy’umunezero mwinshi.

2. Kubabara mu gikorwa

Hari ubwo umugore ataka cyangwa akarira kubera ububabare buturuka ku mbaraga zakoreshejwe cyangwa uburyo gikorwa kirimo gukorwamo.

3. Gushaka gutuza 

Abagore bamwe bataka kugira ngo bivanemo umunaniro cyangwa ibibazo bari bafite mbere y’igikorwa.

4. Gushimisha uwo bari kumwe

Gutaka bishobora kuba uburyo bwo kwerekana ko bishimiye igikorwa, bigafasha n’uwo bari kumwe kumva ko arimo gukora neza.

5. Kuyobora igikorwa

Uburyo umugore ataka bushobora gutanga icyerekezo ku buryo n’umuvuduko bigomba gukorwamo, bigatuma igikorwa kinyura impande zombi.

6. Kwihutisha kurangiza

Hari abagore bataka cyane mu rwego rwo gushishikariza umugabo kurangiza vuba, cyane cyane iyo bananiwe cyangwa batameze neza.

7. Ubwoba

Mu gihe umugore yumva atizeye neza uko igikorwa kigiye kumugendekera, ashobora gutaka nk’ikimenyetso cy’ubwoba cyangwa kutisanzura.

8. Imisemburo y’umubiri

Muri icyo gihe, umubiri ukora imisemburo itandukanye itera amarangamutima akomeye, bigatuma bamwe barira cyangwa bataka batabigambiriye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *