Guterres ategerejwe i Bujumbura mu nama yiga ku bibazo bya RDC

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ategerejwe i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho agomba kwitabira inama y’akarere izaba yiga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu karere k’ibiyaga bigari, byatangaje ko Guterres azagera i Bujumbura ku wa Gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2023 akubutse i Nairobi muri Kenya.

Bukeye bw’aho ni bwo azitabira inama y’abayobozi bo mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari izaba yiga ku bibazo bya Congo.

Ni inama y’iminsi itanu itangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gicurasi, ikaba igomba gusuzumirwamo ibyagezweho n’indi nka yo ihagarikiwe na Loni yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopia muri 2013, ahasinyiwe amasezerano agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

Iyo nama yo mu myaka 10 ishize yari ihereye ku kibazo cy’umutwe wa M23 cyari giherutse kurangizwa ku ngufu z’ingabo za Loni zifatanyije n’iz’ibihugu birimo Tanzania na Afurika y’Epfo, isiga habayeho ubwumvikane bw’uko abo bireba bakwiye kurangiza ikibazo cy’imitwe yose yatezaga umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Ni ikibazo kugeza ubu kitigeze gikemuka kuko muri iki gihugu hakirangwa imitwe yitwaje intwaro irenga 260.

Ni imitwe irimo n’uwa M23 wongeye kubura intwaro, kuri ubu ukaba wari umaze umwaka urenga uri mu mirwano ikomeye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Kuri ubu impande zombi zimaze hafi amezi abiri zarahagaritse imirwano, gusa hari impungenge y’uko yakubura bijyanye no kuba uruhande rwa Leta ya Congo rwarinangiye ko rudashobora kujya mu biganiro n’uriya mutwe; ibyatumye na wo urahira ko utazigera ushyira hasi intwaro.

Inama y’i Bujumbura biteganyijwe ko izanasuzumirwamo ibyagezweho n’amasezerano yo kugarura amahoro muri RDC ya Luanda na Nairobi ndetse n’ikibazo cya Maj Gen Jeff Nyagah wahoze akuriye Ingabo za EAC uheruka kwegura.

Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu karere byavuze ko uretse kwitabira iriya nama, Guterres azanahura na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bagirane ibiganiro, cyo kimwe n’abandi bayobozi b’ibihugu by’akarere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *