Guverinoma yafunze amashuri yose kubera ubushyuhe budasanzwe

Guverinoma ya Sudani y’Amajyepfo yategetse ibigo by’Amashuri byose byo muri icyo gihugu kudahirahira bifungura imiryango guhera ku wa 18 Werurwe 2024 mu rwego rwo kurinda abana babyigamo ingaruka bashobora guterwa n’ubushyuhe budasanzwe bukomeje kwiyongera muri icyo gihugu.

Sudani y’Amajyepfo ubu iri mu kaga katewe n’ubushyuhe budasanzwe bumaze iminsi buri mu bice byose by’icyo gihugu kibarizwa mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC). Ni ubushyuhe Leta yemeza ko bushobora no gutwara ubuzima bw’abatari bake kubera ubukana bufite.

Inzego zibishinzwe zirimo na Minisiteri y’Ibidukikije no kwita ku mashyamba ziratangaza ko ubushyuhe muri icyo gihugu buzamara icyumweru cyose buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Seresiyusi 41°C na 45°C. Ni mu gihe ubusanzwe muri icyo gihugu bivugwa ko ubushyuhe bwabaye bwinshi iyo bugeze kuri 35°C.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ibidukikije ndetse n’Iy’Uburezi zo muri Sudani y’Amajyepfo riragira riti “Ishuri iryo ari ryo ryose rizahirahira rifungura imiryango rizahura n’ingaruka zo kwamburwa uburenganzira bwo gukora.”

Iryo tangazo rikanasaba inzego zose za Leta kuzagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo ndetse Ababyeyi bagasabwa kwita cyane ku bana babo muri ibi bihe by’ubushyuhe bukabije babarinda kujya hanze cyangwa ahandi hantu haba hari ubushyuhe bukabije kuko ngo “Abana ari bamwe mu bagirwaho n’ingaruka zikomeye n’ubushyuhe zirimo ko ubushyuhe bushobora kubangiriza inzira z’ubuhumekero no kubatera indwara y’umutima”

N’ubwo kuri ubu iki gihugu cya Sudani y’Amajyepfo kivugwamo ubushyuhe budasanzwe, gisanzwe kiri mu bihugu bizwiho kugira ubushyuhe buri hejuru cyane. Ni igihugu kigira ibihe by’imvura bike kuko ubundi mu mezi y’ukwa mbere n’ukwa kabiri ari bwo gusa babona imvura.

Isi yose muri rusange ikomeje guhura n’ingaruka zikomoka ku ihindagurika ry’Ibihe aho iyo bitari imvura idasanzwe biba ari umuyaga udasanzwe, ubushyuhe budasanzwe, iruka ry’ibirunga n’ibindi biza byinshi bikomeza kugwirira iyi si, Abahanga mu bumenyi bakemeza ko ibi ahanini bikomoka ku bikorwa bya muntu bihumanya ikirere bikangiza agakingirizo k’izuba ka Ozone.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *