Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu yihanganishije imiryango y’abantu bitabye Imana ndetse n’iy’abakomeretse nyuma yo kugwirirwa n’ubwanikiro bw’ibigori, iyizeza ubufasha.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abantu 11 bitabye Imana na ho 35 barakomereka, nyuma kugwirirwa n’ubwanikiro bw’ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Amakuru avuga ko abaturage bari basaruye ibigori ku bwinshi nka koperative, uyu munsi bazindutse bajya kubyanika, ari na bwo ubwanikiro bwabagwiriye.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yijeje ubufasha imiryango y’abitabye Imana ndetse n’abakomeretse.
Yagize iti: “Nyuma y’impanuka yabereye mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo, mu gitondo cy’uyu munsi aho ubwanikiro bw’ibigori bwaguye bugahitana abantu 11 abandi bagakomereka, Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka.”
Guverinoma yakomeje ivuga ko “abakomeretse bajyanwe mu bitaro, ubu bari kwitabwaho. Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”
Yavuze ko ingamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire zozongerwamo imbaraga mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’iyabaye.
Kugeza ubu abakomerekeye muri iriya mpanuka bari gukurikiranirwa mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro.



