csm_Pic_Ibitenge_d4d2302582

Hafashwe ibitenge bifite agaciro ka Frw miliyoni 18 byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ku wa Kabiri tariki 30 Nzeri cyafashe ibitenge 1,200 bifite agaciro ka Frw miliyoni 18 byinjizwaga mu Rwanda binyujijwe mu nzira zitemewe.

Ibyo bitenge byari byahishwe mu ikamyo ipakiye isima yari iturutse mu Karere ka Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

RRA yaburiye abakomeza kwishora mu bikorwa bya magendu, kuko habaho kunyereza imisoro, kubangamira ihatana risesuye mu bucuruzi, kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha, ariko na none bigateza ibihombo ababifatiwemo.

Komiseri wungirije w’iki kigo Ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko amayeri akoreshwa muri magendu amaze kumenyekana, kandi ko abayishoramo bazakomeza gufatwa.

Ati: “Amayeri akoreshwa tugenda tuyamenya; hari abafata imodoka bakayicamo ibyumba bagahishamo magendu, hari abahisha ibintu hejuru y’ibindi, hari abaca mu mazi, mu nzira zitemewe. Turabizi kandi turimo gukorana n’izindi nzego mu buryo bwongewemo imbaraga ngo tubirwanye, bityo abacuruzi bakora mu buryo nyabwo bakore bunguka, be kwicirwa isoko na ba bandi binjije ibintu mu buryo butemewe.”

Abinjiza ibi bicuruzwa kandi ntabwo batanga fagitire za EBM kuko baba batararanguye mu buryo bwemewe, bityo bikabangamira abacuruzi bubahiriza amategeko.

Uwitonze yibukije ko mu mpera z’umwaka abantu benshi bashaka gukora magendu haba mu myambaro nk’ibitenge cyangwa inzoga zikenerwa cyane mu minsi mikuru, ku buryo hafashwe ingamba kugira ngo ababikora bafatwe.

Yasabye abaguzi kugenzura ko ibicuruzwa bagura cyane cyane nk’ibinyobwa bifite tembure z’imisoro (tax stamps) zigaragaza ko byinjiye mu gihugu ku buryo bwemewe, bakanareba ko zihuye neza n’ibinyobwa zashyizweho.

Yunzemo ati: “Ibi bikorwa bya magendu bishobora gutuma mu gihugu hinjira ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda, ari yo mpamvu tuba twashyize imbaraga mu kubirwanya.”

Abaturage kandi bashishikarizwa gutanga amakuru igihe hari aho bamenye hakorwa magendu cyangwa badatanga fagitire za EBM.

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba riteganya ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $ 5000.

Itegeko rigena uburyo bw’isoresha ryo mu 2023 ryo riteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro, uhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *