20250519_151007

Hafashwe umwanzuro ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wahagaritswe n’imvururu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Mbere ryanzuye ko umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wahagaritswe n’imvururu z’abafana ugomba gukomereza aho wari ugeze.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wabareye i Nyamata.

Wahagaze ku munota wa 57 kubera umutekano muke watewe n’imvururu zatewe n’abafana ba Rayon Sports, nyuma yo kutishimira ibyemezo by’umusifuzi Ngaboyisonga Patrick.

Abafana bateye amabuye mu kibuga nyuma y’uko uyu musifuzi yari amaze guha penaliti yatumye rutahizamu Umar Abba afasha Bugesera FC iyobora umukino n’ibitego 2-0.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA yateranye, ifata umwanzuro kuri uriya mukino wateje impagarara.

Mu byo iyi Komisiyo yanzuye ni uko uriya mukino ugomba gusubirwamo ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi ariko ukazakomereza ku munota wa 57 wahagarikiweho.

Icyakora bitandukanye no ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nta bafana bemerewe kureba uriya mukino usibye abantu batatu kuri buri ruhande (Perezida, Visi-Perezida ndetse n’Umunyamabanga Mukuru).

Ikindi ni uko abakinnyi bari bapanzwe kuri uriya mukino batagomba guhinduka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *