Precious Uwera ukorera Ikigo Gishinzwe Indege za Gisivili mu Rwanda, RCAA, yavuze ibintu by’ingenzi bisabwa umuntu ushaka gukoresha drones mu gihugu.
Ati “Ntibigoye, ni ibintu bitatu bisabwa. Kwandikisha drones, kuba ufite icyemezo cyo kugurutsa drones, ni nka perimi. Icya gatatu ni uruhushya rwo gukorera ahantu runaka.”
Mu kiganiro na RBA yavuze ko impamvu yabyo ari “uko tureba imbogamizi zirimo, mu kirere haba hari ibibazo nko kuba wagongana na kajugujugu. Hasi ikaba yagonga umuturage. Buri wese uko agiye kugurutsa asaba uruhushya rutangwa na RCAA.’’
Umuyobozi w’Ikigo gikora mu byo kugurutsa drones, Locus Dynamics, Kagabo Wilson, yavuze ko Isi igana aho indege zitagira abapilote zizaba ari igikoresho gikenerwa na buri wese.
Ati “Turagana ha handi aho kizaba igikoresho cyacu mu buzima bwacu bwa buri munsi. Uburyo wakoresha drones, imbogamizi zabaho ni imitekerereze yawe. Yifate nk’igikoresho, nk’uko ufata imodoka ukaba wayitwaramo abanyeshuri, ukaba wayitwaramo imyaka.’’
Yatanze ingero nk’aho muri Dubai drones ziri kugeragezwa mu gutwara abantu mu gihe muri Amerika Zipline izikoresha mu kugemura ibyo kurya.
Kugira ngo umuntu ushaka kugurutsa drones [akadege katagira abapilote] mu Rwanda abone uruhushya, bimusaba nibura ibyumweru hagati ya bibiri na bine ndetse bishobora no kugera ku mezi abiri kugira ngo abone ibyangombwa byose bimwemerera kuyivana ku butaka ngo ayigurutse mu kirere.
Ibi byakomeje kubera ihurizo abashaka kuzikoresha yaba mu buryo bwo kwishimisha cyangwa mu buryo bw’akazi, bibaza impamvu bifata iki gihe cyose.
Ubwo yari yitabiriye inama yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile (RCAA), igamije kureba aho Isi igana mu bijyanye n’ikoreshwa rya drones mu 2021, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko impamvu yo gutinda kw’izi mpushya biterwa no kugenzura ko utwo tudege tutazabangamira umutekano w’abaturage.



