Hagaragaye videwo ‘ibabaje’ y’umusirikare wa FARDC yatawe ku munigo n’abaturage bamushinja kuba Umututsi, Umunyarwanda

Hagaragaye amashusho y’umusirikare wa FARDC ari gukorerwa ihohoterwa n’abaturage bafatanyije n’umusirikare mugenzi we, bamuziza ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwita ngo ‘Umunyarwanda’.

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, yatanzweho igitekerezo na Perezida w’Umutwe wa M23, Betrand Bisimwa.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Bertrand Bisimwa yagize ati“Ibikorwa nk’ibi by’ihohotera, by’ urwango n’ivangura bigomba gushyirwaho akadomo.”

Uwitwa Adele Kibasumba na we wagize icyo avuga kuri aya mashusho, na we yamaganye ibikorwa nk’ibi bikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yavuze ko aya mashusho agaragaza ko Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gukorwa amahanga arebera.

Yagize ati “Abasirikare ba Congo bakomoka mu Batutsi na bo barageramiwe. Uyu musirikare ni Umunyamulenge w’i Minembwe, afite ishema ryo gukorera Igihugu cye ariko ari gukorerwa iyicarubozo kubera isura ye.”

Muri aya mashusho, humvikanamo abaturage baba bafashe mu mashati uyu musirikare, bamwita Umunyarwanda, bavuga ngo Abanyarwanda bagomba kubavira mu Gihugu.

Aba baturage ndetse n’undi musirikare wa FARDC baba bafashe uyu musirikare, bamukurubana nk’abatwara umujura ndetse banamwambura igikapu aba ahetse mu mugongo.

Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko witeguye guhagarika imirwano no kuva mu bice wafashe, wanatangaje ko utazarebera mu gihe hazakomeza ibikorwa nk’ibi byo guhohotera bamwe mu Banyekongo bazizwa uko baremwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Hagaragaye videwo ‘ibabaje’ y’umusirikare wa FARDC yatawe ku munigo n’abaturage bamushinja kuba Umututsi, Umunyarwanda
    Iri tsembabwoko ribera muri Congo ukwiye kuribazwa mbere y’abandi bose ni Félix Tshisekedi, abandi bagakurikiraho

  2. Hagaragaye videwo ‘ibabaje’ y’umusirikare wa FARDC yatawe ku munigo n’abaturage bamushinja kuba Umututsi, Umunyarwanda
    Sina babwiye mubeshya ngomuri aba kongomani mwanga ko dufatanya none barabakurura nkibisambo.
    Mwa sanze M23 mukava murayo mabandi .

  3. Hagaragaye videwo ‘ibabaje’ y’umusirikare wa FARDC yatawe ku munigo n’abaturage bamushinja kuba Umututsi, Umunyarwanda
    Mobutu seseseko yari yarabahaye byose muratunga muratunganirwa,ariko muranga mumukuraho nabi agwa ishyanga, none ubwo murumva arinde uzongera kubizera!!! umuvumo wa Mobutu ntimuzapfa muwukize, abakongomani bose bazabanga urunuka mwe n’urubyaro rwanyu, kereka wenda nimurwana mugakatisha igihugu cyanyu kitarangwamo andi moko, mugasaba ko ako gace mwafashe gahabwa ubwigenge kakomorwa kuri RDC.

  4. Hagaragaye videwo ‘ibabaje’ y’umusirikare wa FARDC yatawe ku munigo n’abaturage bamushinja kuba Umututsi, Umunyarwanda
    ariko mwambwira mwe mubizi wenda, cisekedi we niki mu moko abaho?Jye mbona ntabwoko agira ahubwo ningagi yaje kwivanga muri kongo ikiyita umukongomani.cyokora abaturage bose bari kugirirwa nabi aho bazabamubaze, we arunva ngo france iramushyigikiye mubibi, nuko nayo ntakiza igira, mu rwanda se bicanaga batarebera ahubwo bakenyegezamo umuriro, ninkibyo rero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *