Ubushinwa bwatangaje ko bugiye kumurika robot ya mbere ku isi ishobora gusama no kwibaruka hifashishijwe inda y’ikoranabuhanga (artificial womb).
Iyo robot iri gukorwa n’ikigo Kaiwa Technology cyo mu mujyi wa Guangzhou, izatangizwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2026.
Dr. Zhang Qifeng, uyoboye uwo mushinga, yabivugiye mu nama y’ubumenyi yaberaga i Beijing, avuga ko “ubumenyi bujyanye n’inda y’ikoranabuhanga busigaye buhamye, ubu hakurikiyeho kuyihuza na robot ishobora kugira uruhare mu mirimo yose yo gutwita kugeza ku ivuka ry’umwana.”
Inda y’ikoranabuhanga ni igikoresho cyifitemo byose biba mu mugore bigatuma ashobora kubyara umwana.
Mu 2017, abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari baragerageje uburyo nk’ubu ku ntama zavutse zitagejeje igihe, bakazitaho mu buryo buzwi nka biobags, bigaragaza ko bishoboka.
Itandukaniro rikomeye, nk’uko bivugwa na Kaiwa Technology, ni uko iyi robot izashobora gukora byose, guhera ku isama kugeza ku ivuka ry’umwana.
Uru rwego rushya rw’ikoranabuhanga rufatwa nk’igishobora gutanga igisubizo ku kibazo gikomeje kwiyongera mu Bushinwa no hirya no hino ku isi cy’ubugumba.
Bivugwa ko umuntu ushaka gukoresha ubu buryo azajya atanga amafaranga agera ku 100,000 yuan ( arenga miliyoni 17 Frw), ari yo make ugereranyije n’ibisabwa mu gutanga inda ku bandi mu buryo busanzwe.




