hostage-release-gaza-01-rt-jt-250208_1739033001923_hpMain

Hamas yashyikirije Israel imbohe nzima zayo zose yari ifite

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko umutwe wa Hamas wamaze gushyikiriza kiriya gihugu imbohe nzima zacyo zose wari ufite, nyuma y’imyaka ibiri ziri mu maboko yawo.

Hamas yari yarashimuse ziriya mbohe ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo yagabaga igitero mu majyepfo ya Israel.

Ni imbohe zirimo impanga: Ziv na Gali Berman, muri iki gitondo zafotorewe muri Gaza ziri hamwe.

Biteganyijwe ko Israel na yo igomba gushyikiriza Hamas imbohe z’abanya-Palestine 250 ifite ndetse n’izindi mfungwa zibarirwa mu 1,700 ifite.

Kuri ubu biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango Perezida Donald Trump uri muri Israel agomba kuvuga ijambo rijyanye n’uriya muhango.

Ni Trump waherukaga gutangaza ko intambara Israel na Hamas bari bamaze imyaka ibiri barwaniramo mu ntara ya Gaza irangiye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *