Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ubwo yaganiraga Komisiyo y’Imiyoborere mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagaragaje ko hari aho basanze ifu ya shisha kibondo ihabwa abakozi ba leta ndetse n’abifite itari igenewe
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutara 2025, ubwo we n’iriya Komisiyo inashinzwe Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore baganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ya 2023-2024 .
Umuvunyi Mukuru yavuze ko mu ngendo bakorera mu turere basanze hari aho Shisha kibondo ihabwa abakozi ba leta, ahandi ugasanga yarapfuye kubera kurenza igihe.
Yavuze kandi ko hari bamwe mu bari bashinzwe gucunga iriya fu batabashaga gusobanura bimwe mu byari mu bubiko ( store) uburyo byasohotse, kandi bitarageze ku bo byari bigenewe; akavuga ko bamwe mu bagarayeho ayo makosa bashyikirijwe ubutabera.
Yagize ati: “Byaragaragaye muri gahunda ya shisha kibondo, kandi ingamba zirafatwa. Niba ibyari bigenewe abaturage bigurishijwe n’abari bashizwe kubibika ntibashobore kwerekana uburyo byasohotse, byanze bikunze urumva ko harimo forode. Mu igenzura dukora iyo dusanzemo ibyaha dukora dosiye tukabiha RIB igakomeza iperereza.”
Hon. Nabahire Anastase uyobora Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu nteko ishinga amategeko, yashimye raporo y’Urwego rw’Umuvunyi, avuga ko abadepite bafite ishingano zo gukurikirana mu buryo bwihuse ibibazo byagaragajwe na ruriya rwego.
Ati: “Ibyo batugaragarije byose muri buri cyiciro, biri mu bubasha bw’inteko ishinga amategeko. Ni ngombwa Gutangira guhamagara aba Minisitiri kuko ubugenzuzi dukora tubukorera guverinoma, bakaza gutanga ibisobanuro kugira ngo bagaragarize inteko ishinga amategeko impamvu habayeho imikorere itari myiza, icyakozwe mu gihe habaye ikosa, kuko umuturage ari ku isonga kuko twese ariwe dukorera.”
Si ubwambere hagaragaye ibibazo Muri gahunda ya Shisha kibondo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), mu myaka ishize kiri mu bigo byitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), kugira ngo batange ibisobanuro ku mikorere mibi yagaragaye irimo ibura ry’ifu ya Shishakibondo, amata adahagije muri gahunda y’inkongoro y’umwana, amagi adahagije muri gahunda y’igi ry’umwana, no kudakurikirana neza itangwa ryayo.




