Hari abarambiwe serivisi mbi itangwa n’Irembo

Abaturage bakenera serivisi zitandukanye banyuze ku rubuga rw’ikoranabuhanga Irembo baravuga ko barambiwe serivisi zitanoze bahabwa binyuze kuri uru rubuga bigatuma hari ibyangombwa batabona.

Umwe muri bo, Vestine Niyontagorama aganira na RBA ati ” Irembo iyo urebye barihaye serivisi nyinshi kuko hari aho ugera ibyo warugiye gukoresha bikanga,hari n’igihe bakubwira ngo jya kwishyura hariya bikanga,tugasaba ko badukorera ikintu gishoboka tukishyura bitatugoye.”

Akomeza agira ati « Irembo iyo urebye barihaye serivisi nyinshi kuko hari aho ugera ibyo warugiye gukoresha bikanga,hari n’igihe bakubwira ngo jya kwishyura hariya bikanga,tugasaba ko badukorera ikintu gishoboka tukishyura bitatugoye.”

Mugisha Aman ushaka gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga we yagize ati “Kwiyandikisha ku rubuga Irembo biratugoye turiyandikisha tukabura code nk’abanyamakuru mudufashije mukadukorera ubuvugizi byadufasha tumaze igihe kinini twiga ariko kwiyandikasha byaranze biratubangamiye.”

Ubuyobozi bw’urubuga rw’ikoranabuhanga Irembo bugaragaza ko impamvu zimwe muri serivisi zigenda buhoro kuri uru rubuga biterwa n’uko bari kuruvugurura mu buryo burambye. Iki kibazo ngo kizaba cyakemutse muri Gicurasi 2021.

Umuyobozi ushinzwe abafatanyabikorwa, Ntabwoba Jules, yizeza abaturage ko nta kibazo bazongera guhura na cyo kuri serivisi z’Irembo. Ati « Uru rubuga Irembo 2,0 ni urubuga rushya hari byinshi turimo kugenda tunoza bijyanye no kuba ibyangombwa umuntu abibona atarinze kuva aho ari (e-certificate). ku buryo twizera ko muri uku kwezi dutangiye ibi bibazo bizaba byagabanutse ku buryo bugaragara.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Hari abarambiwe serivisi mbi itangwa n’Irembo
    ikigaragara hari services ziri kudindira bitewe nuko irembo ritari kuzikora bya kabaye byiza zishubijwe uko zakorwaga mbere mu gihe irembo rikivugururwa kuko nko kwandika abakorera permis zo gutwara ibinyabiziga amashuli yatwaraga urutonde akarushyikiriza police kuki bitakorwa gutyo aho kugirango abantu bakomeze gutegereza iryo rembo batazi igihe rizanogereza gahunda. nahandi bikaba byaba bikorwa uko byakorwaga mbere Yuko iryo rembo riza.

  2. Hari abarambiwe serivisi mbi itangwa n’Irembo
    ikigaragara hari services ziri kudindira bitewe nuko irembo ritari kuzikora bya kabaye byiza zishubijwe uko zakorwaga mbere mu gihe irembo rikivugururwa kuko nko kwandika abakorera permis zo gutwara ibinyabiziga amashuli yatwaraga urutonde akarushyikiriza police kuki bitakorwa gutyo aho kugirango abantu bakomeze gutegereza iryo rembo batazi igihe rizanogereza gahunda. nahandi bikaba byaba bikorwa uko byakorwaga mbere Yuko iryo rembo riza.

  3. Hari abarambiwe serivisi mbi itangwa n’Irembo
    Yewe nubundi service z’irembo ntacyo mwakosoye kuko nubu byaranze sinzi ikibazo kirimo rwose. Sinzi uko byagenda ngo ibibazo birimo bikemuke cyeretse niba nabyo bikenewe ko nyakubahwa president wa repuburika abyigiramo kuko birababaje rwose.

  4. Hari abarambiwe serivisi mbi itangwa n’Irembo
    Yewe nubundi service z’irembo ntacyo mwakosoye kuko nubu byaranze sinzi ikibazo kirimo rwose. Sinzi uko byagenda ngo ibibazo birimo bikemuke cyeretse niba nabyo bikenewe ko nyakubahwa president wa repuburika abyigiramo kuko birababaje rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *