Hari imbaraga zikugira uwa nyawe — Rev Nibintije

2 Abakorinto 12:9

Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho.

Igihe uhuye n’ikibazo cy’ingorabahizi, ikibazo ubona ko utakwikuramo ku bw’imbaraga cyangwa ubushobozi bwawe, Ese uhita wumva utsinzwe ugahita ubireka?

Ntukabikore utyo, ahubwo uzatere hejuru uti “ Ubuntu!” Ijambo ry’Imana rivuga ko Imbaraga z’Imana zigiye gutunganyirizwa muri wowe.

Ijambo rivuga “imabaraga” muri ibi byanditswe ni ukuri n’ubushobozi.

Risobanuye “ Imbaraga z’Imana zikora ibitangaza.” Wowe tekereza kuri iki kintu. Igihe imbaraga zawe za kimuntu zigushiranye, Imana igusezeranya kuguha imbaraga zayo z’ibitangaza, zikagufasha kunesha.

Nureba mu Byakozwe n’Intumwa 14, uzabona iryo sezerano mu bikorwa. Intumwa Pawulo yatewe amabuye n’itsinda ry’Abayahudi, asohorwa mu mujyi, baramureka ngo apfe. Imbaraga za kimuntu za Pawulo zari zashije. Nta na gake yari asigaranye.

Intumwa zamuzengurutse zisenga, Imana iramuhagurusa, akomeza urugendo. Mu yandi magambo, igihe imbaraga za Pawulo zari zashize, Imbaraga zikora ibitangaza z’Imana zaramugobotse. Yabashije kunesha n’ubwo yari yacitse intege.

Niba uri guhura n’ibibazo muri iki gihe

Niba urwaye n’imiti ikaba ntacyo iri kukumarira

Niba amikoro yawe yabaye macye

Niba ari ibicika mu muryango wawe

Niba ingeso mbi zarakubayeho karande

Niba warakoze ibyo uzi byose gukora ariko ukabona ntacyo bitanze

Ishime! Iyo imbaraga za untu zishie, iz’Imana zirakora!

BiUbuntu bw’Imana buraguhagije!

Imana iabahe umugisha!

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123266034(WhatsApp)

Twitter: @ivugabutumwa

Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hari imbaraga zikugira uwa nyawe — Rev Nibintije
    twese dukwiye gukoraneza ubundi nayo ikaduha umugisha tukeza amahoro twahorana twishimye tuyisenga

  2. Hari imbaraga zikugira uwa nyawe — Rev Nibintije
    twese dukwiye gukoraneza ubundi nayo ikaduha umugisha tukeza amahoro twahorana twishimye tuyisenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *