couple_ya_harmonize_na_kajala_ikunze_kuvugisha_benshi_muri_tanzania-5d2cb

Harmonize yambitse impeta Kajala

Nyuma y’iminsi mike Harmonize na Frida Kajala batangaje ko bongeye gusubirana, inkuru yabo yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko uyu muhanzi yambitse Kajala impeta y’urukundo mu muhango wabaye mu ijoro ryakeye, amusaba kuzamubera umugore.

Ni igikorwa cyakozwe mu buryo bwihariye kandi bwuje amarangamutima, cyongeye gushimangira ko urukundo rw’aba bombi rwinjiye mu kindi cyiciro. Iyi mpeta Harmonize yayambitse Kajala nyuma y’uko no mu 2022 yari yaramwambitse indi, gusa icyo gihe baje gutandukana, Kajala aza kuyimusubiza.

Mu minsi ishize, aba bombi bongeye gukurura amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hasakaye amashusho yabo bari i Zanzibar, aho Harmonize yari yagiye gutaramira mu birori by’umwe mu bakire baho. Muri ayo mashusho, bagaragara bari mu bwato, ndetse ahari handitse amagambo agira ati “Wanyemerera tukazarushinga?”.

Nubwo ayo magambo ataraherekezwa n’itangazo ryemewe, hari ibitangazamakuru bivuga ko Harmonize yaba ari mu mugambi wo kongera gusaba Frida Kajala ko bazabana byemewe n’amategeko.

Harmonize w’imyaka 35 na Frida Kajala w’imyaka 43 batangiye gukundana mu mpera za 2020, nyuma y’uko uyu muhanzi atandukanye n’umugore we w’Umutaliyani, Sarah Michelotti, bari barasezeranye. Gusa urukundo rwabo rwaje guhura n’imbogamizi mu ntangiriro za 2021, batandukana nyuma y’amezi make, ahanini bitewe n’imyitwarire ya Harmonize, wari watangiye kugaragaza inyota ku mukobwa wa Kajala witwa Paula, ubu washakanye n’umuhanzi Marioo.

Nyuma yo gusaba imbabazi no kwicuza, Harmonize yongeye gusubirana na Kajala muri Kamena 2022, ariko nanone urukundo rwabo ntirwarambye kuko mu mpera z’uwo mwaka bongeye gutandukana. Icyo gihe, Kajala yagaragaje ko yicuza cyane, asiba amafoto yose yamugaragazaga ari kumwe na Harmonize, avuga ko yakoze ikosa ryo gusubira mu rukundo rwamubabaje.

Yagize ati: “Nk’umugore n’umuntu naremewe gukunda no kubabarira, ariko hari igihe umuntu asigara asebwa, agashinyagurirwa kandi agasuzugurwa.” Yanakomeje avuga ko yakoze amakosa akomeye, yicuza kuba yarasubiyemo ikosa rimwe inshuro ebyiri.

Nyuma y’igihe kirekire batandukanye, mu Gicurasi 2025 ni bwo Harmonize na Frida Kajala bongeye kwiyunga ku mugaragaro, urukundo rwabo rugarukana urugwiro, bikaba byongeye gushimangirwa n’impano y’imodoka Harmonize yahaye Kajala.

Urukundo rwa Harmonize na Frida Kajala rukomeje kuba imwe mu nkuru zikurikirwa cyane muri Tanzania, benshi bakibaza niba iyi nshuro izarangira babanye burundu cyangwa niba ari indi ntambwe mu rukundo rwabo rwagiye rurangwa n’ihindagurika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *