Harmonize yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niteke’ agaragaramo umukunzi we

Harmonize wamamaye cyane mu muziki wa Tanzaniya na Afurika y’i Burasirazuba, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niteke’ yasohotse mu muzingo muto(EP) w’indirimbo enye.

Muri aya mashusho kandi harimo umukunzi we w’umunya-Kenya , Sarah nk’umukinnyi(Actress).

Mu minsi ishize uyu muhanzi yasohoye amashusho ya ‘Kainama’ nk’imwe mu ndirimbo zari zigize uyu muzingo. Kainama ni indirimbo yafatanyije na Diamond Platinumz n’umunya-Nigeria, Burna Boy.

Indirimbo enye zose yashyiriye hanze icyarimwe mu buryo bw’amajwi ni iyi ngiyi yakoze wenyine, Kainama ye, Diamond na Burna Boy, Show Me What You Got ye na Yemi Alade. Iya nyuma ni Tepete yafatanyije na Mr Eazi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *