Haruna Niyonzima ntiyumva ukuntu Abanyarwanda batamuha icyubahiro akwiriye, mu gihe abanyamahanga bo bagikomeza kumwubaha.
Ibi yabivuze nyuma y’imyitozo ya Yanga African yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yabereye kuri Sitade Amahoro, aho Haruna yifatanyije n’abakinnyi b’iyi kipe mu myitozo. Iyo myitozo yateguraga umukino wa gicuti bazakina na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu, mu rwego rwa Rayon Day.
Nyuma y’iyi myitozo, Haruna yagiranye ikiganiro kigufi n’itangazamakuru, abazwa icyo Abanyarwanda bakigira ku mupira wo muri Tanzania. Mu gusubiza, yavuze ko ikintu bakigira ari ukubaha. Umunyamakuru yahise amusaba gusobanura icyo yashatse kuvuga.
Mu bisobanuro bye, Haruna yagaragaje ko Abanyarwanda batamuha icyubahiro akwiriye, mu gihe abo muri Tanzania bakimwubaha.
Yagize ati: “Iyo umuntu avuze respect (kubaha) iba ikubiyemo ibintu byinshi. Niba abantu bo hanze bashobora kuza bakanyubaha, mu rugo batanyubaha […] Nyine urumva icyo nshatse kuvuga. Ntabwo nshaka kujya muri details, muranyumva neza.”
Haruna Niyonzima yanditse amateka akomeye muri Tanzania, yaba muri Simba SC ndetse no muri Yanga African, ari nayo mpamvu abanyamahanga bakimwubaha nk’umukinnyi w’ibihe byose.




