Umutwe wa Hezbollah kuri iki Cyumweru wavuze ko warashe ibisasu bya rokete mu majyaruguru ya Israel nyuma y’umunsi umwe Israel igabye ibitero by’indege muri Liban bigahitana abantu batanu barimo abarwanyi batatu b’uyu mutwe.
Umutwe wa Hamas ukorana bya hafi n’uwa Hezbollah ihujwe n’urwango yanga Israel, imaze igihe ihanganye na Israel mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuva Intambara hagati ya Hamas na Israel yatangira ikurikiwe n’igitero cya Hamas mu majyepfo ya Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023.
Hezbollah ivuga ko yateye ibisasu bya rokete byo mu rwego rwa katyusha mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu mudugudu wa Meron wo muri Israel, mu birometero 8 uvuye ku mupaka nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ivuga.
Uyu mudugudu wa Meron bivugwa ko urimo ibirindiro by’ibitero byo mu kirere uyu mutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran wari ugendereye nk’uko wakunze kubigenza kuva uyu mwaka watangira.
Hezbollah ivuga ko yakoze ibi mu rwego rwo gusubiza ibitero bya Israel ku midugudu yo mu majyepfo n’ingo z’abaturage, by’umwihariko ku rugo rw’umurwanyi muri Kherbet Selm ku munsi wari wabanje.



