Hitabajwe umusifuzi wo ku rwego rwo hejuru mu mukino w’u Rwanda na DR Congo

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko umusifuzi wo muri Afurika y’Epfo Daniel Frazer Bennett azayobora umukino wa ¼ cy’irangiza cya CHAN uzahuza kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’u Rwanda Amavubi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri Sitade Amahoro.
CAF yemeje ko Daniel Frazer Bennett w’imyaka 40 ari we uzasifura umukino w’u Rwanda na DR Congo yungirijwe na Khumalo Mothibedi Stevens (Afurika y’Epfo) na Taha Hossam wo mu Misiri.

Umusifuzi wa kane ni Joseph O. Lamptey wo muri Ghana naho komiseri w’umukino ni Aminu Mohammed Maigari wo muri Nigeria.
Bennett wigisha mu ishuri ribanza rya Mondeor mu mujyi wa Johannesburg ni umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2003, yari ku rutonde rw’agateganyo rw’abasifuzi 52 bagombaga gusifura igikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo ntiyatoranywa mu rutonde ntakuka.
Uyu Munyafurika y’Epfo yayoboye umukino wa CAF Champions League muri 2010, APR FC itsindira i Kigali Tout Puissant Mazembe igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri.
Muri CHAN ya 2011 yabereye muri Sudani yasifuye umukino Cameroun yatsinzemo DR Congo ibitego 2-0 mu mikino yo mu matsinda.
Muri Gashyantare 2012, Bennett yasifuye umukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2013, u Rwanda rugwa miswi na Nigeria kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Muri iki gikombe cyabereye muri Afurika y’Epfo yasifuye DR Congo inganya na Ghana ibitego 2-2 mu matsinda.
Umukino aheruka kuyobora wa DR Congo yari yakinnye na Cameroun mu ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil mu 2014.
Mu mikino 69 mpuzamahanga yasifuye yatanzemo penaliti 15, amakarita 12 y’umutuku na 221 y’umuhondo.
U Rwanda rutsinze DR Congo rwabona itike ya ½ cy’irangiza rugahura n’iyakomeje hagati ya Zambia na Guinea tariki ya 3 Gashyantare kuri stade Amahoro mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 7 Gashyantare 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kizito@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *