Ishyaka FPR-Inkotanyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza ryemeje abayobozi baryo bashya, barimo Hon. Bazivamo Christophe wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma nka Minisitiri ndetse na Ambasaderi.
Bazivamo na bagenzi be bemerejwe mu nama nkuru ya 17 ya FPR yabereye ku cyicaro gikuru cy’iri shyaka i Rusororo.
Ni inama yayobowe na Perezida Paul Kagame, ikaba yitabiriwe n’abanyamuryango ndetse n’abashyitsi babarirwa mu 2,200.
Abayobozi bashya bagize Komite Nyobozi ya FPR-Inkotanyi barimo Hon. Uwimana Consolée usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango wongeye kugirwa Visi Perezida wa mbere.
Uwimana ari muri izo nshingano kuva muri 2023, ubwo yazitorerwaga azisimbuyemo Hon. Bazivamo Christophe wari Visi-Perezida wa mbere wa FPR-Inkotanyi kuva muri 2002.
Visi-Perezida wa kabiri yagizwe Hon. Kayisire Marie Solange usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu.
Ni mu gihe Hon. Bazivamo yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka. Ni inshingano yasimbuyeho Gasamagera Wellars wari Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi kuva muri Mata 2023.
Gasana Karasanyi Stephen we yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije.





One Response
Bazivamo nabandi Félicitations Bantu Beza Twishimira, Gusa ibyo Prezida Wacu Yavuze Wagiran ngo Aba Ahibereye, Ariko Uwamugeza mu Kagali ka MUHIRA Umurenge Wa Rugerero Akarere ka Rubavu, ngo Ngo Arebe Gitifu waho aho Kuba Umuyobozi we Rwose nUmutegetsi,, Arya Riswa bikabije, Muzarebe Utuzu Twuzuye aho agereyeho, Muzarebe Amazu Gara-gara yahagaritse, Umuntu yahagaritse MTN na Ailel ngo Buri wese Amabonere Cenquante Milles Franc, yaka Ruswa Mubyeyi washaka kwandikisha Abana mu Rangamimerere, Nyamara ibyo byose Abikora yirengangije Imihoro Abasore birirwa bagendana kumankwa na nijoro, mu mihanda mu tubari, Baratema Abantu Buti Munsi, none President ngo yakubita, Gitifu wu Murenge se Bamuregeye kangahe, Ahaaa