Nibura abantu 55 bahitanywe n’inkongi y’umuriro ikabije yibasiye amazu maremare yo gucumbikamo muri Hong Kong, kandi abarenga 270 bataraboneka.
Inkongi y’umuriro yibasiye amagorofa arindwi kuri umunani yubatswe mu karere ka Tai Po. Umuriro wazimijwe muri ane (amagorofa) ubwo iyi nkuru yandikwaga na BBC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, kandi abayobozi bizeye kuzimya umuriro usigaye nimugoroba.
Mugihe umuriro wagabanutse, ibibazo bigenda byibazwa ni uburyo umuriro watangiye, ndetsen’umuntu ugomba kubiryozwa?

Abayobozi batatu b’amasosiyete y’ubwubatsi batawe muri yombi bakekwaho ubwicanyi bufitanye isano n’ibikoresho byaka, birimo n’amabati ya plastike yakoreshejwe, bishobora kuba byaratumye umuriro ukwira vuba.
Uyu muriro washyizwe mu cyiciro cya gatanu, urwego rukomeye kurusha izindi muri Hong Kong mu bijyanye n’inkongi z’umuriro.




