Abatuye muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, baravuga ko guhera tariki ya 17 Mata 2021 bumva urusaku rw’imbunda z’ingabo z’igihugu (FDNB) n’abitwaje intwaro bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Abasirikare bavuganye na SOS Media bavuga ko bagenzi babo bari ku burinzi mu ishyamba rya Kibira, bahuye n’aba barwanyi bavuga Ikinyarwanda baturukaga mu gace ka Bumba muri Komini Bukinanyana basangaga bagenzi babo bari muri iri shyamba, batangira gukozanyaho.
SOS ivuga ko abasirikare babiri b’u Burundi baba bakomerekeye muri iyi mirwano, bakaba bavanwe muri Kibira mu masaa cyenda y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Mata, bajyanwa kwitabwaho n’abaganga.
Umuturage uvuga ko yabonye aba basirikare bakomeretse, yavuze ati: “Ntabwo babashaga guhagarara, ndetse ntibavugaga. N’abasirikare bakuye muri Kibira bari bananiwe. Imodoka yaje gutwara inkomere yazijyanye mu kigo nderabuzima.”
Muri Kibira haherukaga kuvugwa imirwano hagati ya FDNB n’abavuga Ikinyarwanda mu mpera za Gashyantare n’intangiriro za Werurwe 2021. Icyo gihe byatangajwe ko aba barwanyi barashweho ubwo bashakaga kujya kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV




2 Responses
Humvikanye urusaku rw’imbunda za FDNB n’iz’abavuga Ikinyarwanda
Ikibazo kirihe se bashobora kuba ari rdf cgwa abanyamurenge cgw.a FLN erega ni mwemere ko muri mû nta mbara
Humvikanye urusaku rw’imbunda za FDNB n’iz’abavuga Ikinyarwanda
Ikibazo kirihe se bashobora kuba ari rdf cgwa abanyamurenge cgw.a FLN erega ni mwemere ko muri mû nta mbara