Abahinzi ba Soya bibumbiye muri Koperative, COAGIMPA bavuga ko bahinze Soya kuri hegitari zisaga 50 ariko bakaba bararumbije.
Aba bahinzi bo mu gishanga cya Mpaza barasaba ko bashumbushwa ku bw’igihombo bagize.
Umwe muri bo, Erasme Budadi Rushimisha avuga ko aho yari yiteze imifuka itatu, nta n’umwe yahabonye.
Ati “ Nari nziko nzakuramo nka 300,000 Rwf nakabasha kwishyurira abana iki gihembwe ariko nararumbije . Ubu natse inguzanyo ya 150,000 Rwf ngo nishyure ishuri.”
Avuga ko bashakaga guhinga ibishyimbo, ubutegetsi bubagira inama yo guhinga Soya.
Umuyobozi wa Koperative, Godelive Muhimpundu avuga ko inama bagiriwe itariyo kuko Soya yanze kwera mu butaka bw’igishanga.
Avuga ko bategereje ubufasha bw’ubutegetsi kuri iki kibazo.
Umuyobozi muri RAB, Ushinzwe Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ikoranabuhanga, Bucagu Charles avuga aba bahinzi bazashumbushwa.
Aganira na TNT ati “ Ni byo bazashumbushwa. Tugomba gukosora iki kintu kugira ngo kitazongera.



