20251214_161824

Huye: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha igihugu

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, kuri Iki cyumweru tariki ya 14 Ukuboza ryakomereje ibikorwa byaryo birimo inama n’amahugurwa mu karere ka Huye.

Ni igikorwa cyabanjirije ibi bikorwa bigomba gusorezwa mu karere ka Nyamagabe, nyuma y’amezi agera ku icumi ririya shyaka rizenguruka uturere 30 tugize igihugu, aho ryahuye rikanahugura abarwanashyaka baryo ku ngingo zirimo kubasonanurira ibikorwa rikora ndetse n’ingengabitekerezo yaryo.

Komiseri Mukuru muri Green Party, Hon. Mugisha Alexis mu kiganiro yahaye abarwanashyaka bo muri Huye, yabasobanuriye birambuye ingengabitekerezo ya ririya shyaka kugira ngo umurwanashyaka wese agire imyumvire imwe na mugenzi we, uhereye ku rwego rw’isibo kugera ku rwego rw’igihugu.

Hin. Mugisha yavuze ko Senateri Dr. Frank Habineza washinze ririya shyaka yari agamije ko “buri murwanashyaka yumva neza ko guharanira demukarasi no kurengera ibidukikije bigomba kuba inkingi ya mwamba mu gutuma demokarasi U Rwanda rwifuza igerwaho.”

Yasobanuriye abarwanashyaka kandi ko ihame rya Green Party ryo guharanira demukarasi igamije iterambere rirambye, asaba buri wese kugira iyo myumvire.

Umunyamabanga muri komisiyo y’itangazamakuru mu ishyaka Green Party, Batsinda Juliet, mu kiganiro yahaye abarwanashyaka bo muri Huye we yabakanguriye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu “kumenyekanisha ishyaka ndetse n’igihugu muri rusange.”

Mu gihe muri iki gihe igihugu gihanganye n’abifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwiza amakuru y’impuha ku gihugu n’abayobozi bakuru bacyo, Batsinda yasabye abarwanashyaka ba Green Party “kuzikoresha neza no kuzibyaza umusaruro.”

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Green Party yatangirije mu karere ka Musanze ibikorwa birimo inama n’amahugurwa ku barwanashyaka bayo.

Akarere ka Huye byabereyemo kabaye aka 29, mbere yo kuzabisoreza mu karere ka Nyamagabe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *