Hari tariki ya 22, abaturage bategereje kureba niba hari abo izi mashini zabona/ifoto: Radio Huye

Huye: Batandatu baguye mu kirombe baracyashakishwa, nyiracyo yabaye iyobera

Abantu batandatu, barimo abanyeshuri 3 bigaga mu mashuri yisumbuye baguye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cyacukurwaga mu buryo butemewe tariki ya 20 Mata 2023, n’ubu baracyashakishwa, nyir’ikirombe na we yakomeje kugirwa ibanga.

Imashini zisanzwe zikora umuhanda ni zo zimaze iminsi zishakisha aba bantu binjiye munsi y’umusozi banyuze mu mwobo ufite ubujyakuzimu bivugwa ko buri gahati ya metero 60 n’100.

Radiyo Huye tariki ya 22 Mata, yatangaje ko imashini ya gatatu yagiye mu gikorwa cyo gushakisha aba bantu muri iki kirombe. Bigaragara ko zacukuye igice kinini cy’umusozi giherereyemo, ariko nta cyo biri gutanga.

Amakuru BWIZA yahawe n’umunyamakuru ukorera i Huye kuri uyu wa 25 Mata aravuga abakoreye ikiyede muri iki kirombe batazi ibyo bacukuramo, ngo babona bazamura itaka gusa, bagahembwa. Kuri nyiracyo, ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko yamenyekanye kandi ko ari gukurikiranwa, ariko ntabwo amazina ye yashyizwe ahabona.

Imiryango y’ababuriye muri iki kirambo yamaze kwiheba. Nta kindi itekereza keretse gusa kuba yabashyingura mu gihe baba babonetse, kuko amahirwe yo kuba bavamo ari bazima yarayoyotse.

Hari tariki ya 22, abaturage bategereje kureba niba hari abo izi mashini zabona/ifoto: Radio Huye
Hari tariki ya 22, abaturage bategereje kureba niba hari abo izi mashini zabona/ifoto: Radio Huye

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *