Abatuye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye, barishimira umuyoboro w’amazi bagejejweho n’ikoranabuhanga ridasanzwe bakoresha mu kuyavoma.
Iryo koranabuhanga ryatangiriye mu Kagari ka Kabatwa mu Mudugudu wa Sekero, aho abatangiye kurikoresha bishimira ko buri wese abasha kuvoma amazi meza akoresheje ikarita akoza ku mashini ihari.
Reba videwo hano
Mukamuvara Bertirda uri mu batuye muri kariya gace yishimiye ririya koranabuhanga, ati: “Mbere twavomaga ahitwa Nyamugari mu kabande, nta mbaraga nari mfite zingeza aho ku iriba, ariko ubu nshyiraho agakarita kanjye hanyuma ngakandaho amazi akaza.”
Mukamuvara yunzemo ati: “Byankemuriye byinshi bituma n’isuku yiyongera. Abakuze nta mvune tukigira. ndashima Umubyeyi Kagame Paul kuba yara dutekerejeho.”
Niyonsaba Francine we yagize ati: “Mbere twavomaga ahantu kure bigatuma abana bagera ku ishuri bakererewe bikaba byabaviramo no gutsindwa mu ishuri kuko bakoreshaga igihe kigera nko ku isaha. Ariko kuba twaregerejwe aya mazi tubona ari byiza rwose kuko n’igiciro ni gito ijerekani tuyishyura amafaranga 8.”
Niyonsaba akomeza avuga ko muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid-19, byabafashije kwimakaza isuku kandi buri muturage afite ikarita ye akoresha.
Iri koranabuhanga rikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi. Muri ako gace bakoresha umuriro ukomoka ku zuba kuko amashanyarazi y’umuyoboro mugari atarahagezwa.
Umuyobozi wa karere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko iki ari icyiciro cya mbere, bityo ko bateganya no kurigeza ahandi.
Ati: “Iki ni icyiciro cy’ibanze, turakomeza gukurikirana uko rifasha abaturage, nyuma zikazagenda zigezwa n’ahandi. Abaturage turabashimira uruhare rwabo mu kubaka uriya muyoboro.Turabasaba kuwufata neza, bakirinda icyatuma cyose iki gikorwa kitaramba, bakarangwa kandi n’isuku kuko n’isoko y’ubuzima bwiza.”
Umuyoboro w’amazi uyageza kuri abo baturage ufite uburebure bwa kilometero 19.7; wo n’iryo koranabuhanga rifasha abaturage kuvoma byatwaye asaga miliyoni 205 Frw, akaba ari kimwe mu bikorwa bishimiye mu kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 27.




Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV




