Iperereza ryatangiye nyuma y’uko imibiri y’abantu 119 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ivumbuwe munsi y’inzu iri mu Karere ka Huye.
Imibiri itandatu ya mbere yavumbuwe mu Kwakira 2023, ubwo abakozi bubakaga uruzitiro ku kigo cy’uwitwa Jean Baptiste Hishamunda mu Murenge wa Ngoma.
Nyuma yo gutaburura imibiri y’abantu 87 hirya no hino mu rugo, no mu gikoni, hafashwe icyemezo cyo gusenya inzu nini yo guturamo kugira ngo hakomeze ibikorwa byo gushakisha bituma havumburwa indi mibiri 32.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Theodate Siboyintore, yabwiye ikinyamakuru The New Times ati: “Nka Ibuka, dukorana n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo dukurikirane ibikorwa byo gutaburura no kumenya abahohotewe.”
Uyu muryango wavuze ko abaturanyi na ba nyir’urugo bahishe amakuru ajyanye n’abishwe.
Ati: “Ba nyir’inzu barimo gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe.”
Nk’uko ubuhamya bubigaragaza, ako gace kari gatuwe n’abasirikare b’ubutegetsi bwakoze jenoside, barimo umuhungu wa nyir’ubutaka, witwa Jean Baptiste Hishamunda.
Bavuga ko abasirikare bombi bakoze ibyaha bya jenoside.
Umwe mu bahungu, amazina ye atamenyekanye igihe iyi nkuru yandikwaga, kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Huye nyuma yo kwiyemerera ibyaha bya jenoside.
Icyakora, “nubwo yemeye icyaha ntabwo yigeze atanga amakuru yerekeye imirambo y’abahohotewe bajugunywe mu mva rusange mu rugo rwabo.”
Iperereza rigikomeje, kuri ba nyir’urugo, rigamije kumenya niba hari icyaha cyo guhisha amakuru yerekeye abahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugeza ubu, umugabo n’umukobwa we babaga muri iyo nzu kimwe n’umuturanyi umwe batawe muri yombi bazira guhisha amakuru yerekeye iyi mibiri y’abazize jenoside.
Guhisha amakuru yerekeye ahashyinguwe abazize jenoside ni icyaha nk’uko biteganywa n’itegeko n ° 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Ingingo ya 5, 6, 7, 8, na 10, ibuza ibikorwa byose bigamije guhakana, gutesha agaciro, cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuntu wese wakoze icyo cyaha, amaze guhamwa n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu kandi kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 500.000 Frw kandi atarenze 1.000.000 Frw.



