Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021 ahagana mu masaa yine za mu gitondo, inkongi y’umuriro yatwitse inzu y’uwitwa Bizimana Samuel utuye mu Mudugudu w’Urugwiro, Akagari ka Rango B mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, ibyarimo birashya birakongoka.
Ubwo iyi nzu yashyaga nta muntu wari uyirimo bari mu gikari. Bizimana ny’irinzu ati: “Nahamagawe ndi ku kazi bambwira ko inzu iri gushya, ndaza mpageze nsanga abaturage barimo barazimya. Muri make ibintu byose byahiye nk’uko mwabibonye nta kintu cyasigayemo, twahamagaye Polisi iraza, nta gikoresho cyo kuzimya umuriro bari bafite ariko bahageze batwitabye.”
Bizimana yavuze ko iyi nzu nta bwishingizi yari igiye, ati: “Inzu nta bwishingizi yari isanzwe ifite, nyuma yuko inzu ihiye ngiye gushaka uko ntangira ubuzima.”
Umuturanyi wa Bizimana wahageze mbere yabwiye Bwiza ko umugore wa Bizimana yabahamagaye ababwira ko “inzu ihiye kandi ari fisible (agakoresho gakupa umuriro) ituritse yari iri mu cyumba cy’uruganiriro nuko nza niruka, mbwira abari baje gutabara bace urusinga rw’umuriro ruturuka hanze kuri mubazi ( cash power).”
Yakomeje ati: “Twinjiye mu gikari kubera ko umwotsi wari umaze kuba mwinshi, tumena ibirahuri by’amadirishya kugira ngo ugabanuke tubone uko twinjira, tumaze kwinjira kubera ko umuriro waturukaga mu cyumba cy’uruganiriro dusanga urugi rwaho rurafunze hatse nk’iminota makumyabiri, turwana n’urugi rwanze gufunguka.’
Harerimana Bonaventure ati: “Nyewe nari nyuze hano ku muhanda mbona inzu iri gushya. Yagurumanaga cyane. Twafashe amazi turagerageza, dukoresha ibitaka umuriro uba mwinshi.”
Ngo ako kanya umwe mu bari aho yahamagaye polisi kuri 112, ibabwira ko ijyayo ariko kizimyamoto iri i Nyanza. Kizimyamoto yaje kuhagera ariko byose byari byamaze gushya.
Umuyobozi wa REG ishami rya Huye, Kayibanda Omar yavuze ko iyo habaye impanuka, bagerageza kureba icyayiteye hagakorwa inyigo niba yaturutse ku muriro wa REG cyangwa kuri Ensitarasiyo ikoze nabi. Ikindi mu bitera impanuka ni uko ishobora guturuka ku nsinga zitujuje ubiranenge zigatera ibibazo. Ati: “Iyo bibaye ikosa riturutse ku kigo cyacu umuturage arishyurwa. Kuri ubu hari impapuro twamuhaye kuzuza kugira ngo azadekarare hazarebwe icyateye inkongi.”
Uyu muyobozi akomeza asaba abafatabuguzi ba REG gukoresha insinga zujuje ubuziranenge, ikindi bagakoresha abatekenisiye babyigiye kuko akenshi inkongi zikunze kuba zituruka ku gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, twagerageje kumuvugisha atubwira ko ari i Nyanza navayo atubwira tukavugana. Nyuma y’amasaha abiri twongeye kumuvugisha ntiyitaba tumuha ubutumwa bugufi ntiyasubiza.
Si ubwa mbere muri uyu Mudugudu habaye inkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi kuko tariki ya 27 Ukuboza 2020 hari indi watwitse n’ubwo abaturage batabaye itarangiza byinshi. Bifuza ko abashinzwe kuzimya inkongi bajya bakora ibishoboka, bakabatabara ku gihe.







