134030310_514625726145714_7937002885455340826_n.jpg

Huye: Mu ishyamba rya kaminuza hatoraguwe umurambo

Mu ishyamba rya Kaminuza y’ u Rwanda i Butare (Albretum) mu Mudugudu wa Mamba, Akagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye habonetse umurambo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro.

Uyu murambo wabonetse mu gahuru kari hafi y’umuhanda hafi n’urwibutso gusa birakekwa ko nyirawo yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo mu Mujyi wa Huye.

Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yatangarije BWIZA ko amakuru iki kibazo cyatangiye gukorwaho iperereza n’icyo ubuyobozi bugiye gukora.

Sebutege ati ” Amakuru ahari ni uko yari umukarani hano mu mujyi, namenye izina rye ry’irihimbano, andi ntaramenyekana,”

” Tugiye gushyira amatara kuri uriya muhanda kandi imirimo yaratangiye. Hagiye kuzajya hagenzurwa.”

BWIZA kuwa 27 Ukuboza 2019 yabagejejeho inkuru yavugaga umusore wasanzwe muri iryo shyamba rya kaminuza yakaswe ijosi. Muri iryo shyamba ni ahantu abaturage bavuga ko hakwiriye gushyirwa amatara kugeza ahitwa ku Mukoni mu rwego rwo kwirinda abaryitwikira bagakora ibyaha birimo ubwicanyi n’ubujura.

Iki kinyamakuru cyagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntibyakunda ubwo iyi nkuru yasohokaga. Gusa bigaragara ko uru rwego rwatangiye iperereza nk’uko Meya Sebutege abivuga cyane ko ubu ahari umurambo hamaze gukikizwa.

134030310_514625726145714_7937002885455340826_n.jpg
Abaturage bahageze ari benshi

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *