Mu karere ka Huye , umurenge wa Mukura , akagari ka Bukomeye umugabo witwa Alexandre Hatungimana ari mu maboko y’ubugenzacyaha aho akekwaho kwica umugore mu ijoro ryakeye tariki ya 8 Kamena, umwe muri babiri bivugwa ko bari basangiye akabacyura iwe mu rugo.
Abaturanyi batabaye umwe mu bagore bari basangiye ngo harimo uwo bagiye kuryamana n’undi wamumutereteraga, bavuga ko byamenyekanye ubwo yabagezaga mu rugo akabanza kujya kubazanira inzoga banywa, nyuma yo kugaruka abura uwo yagombaga kuryamana nawe agahita yica uwamutereteraga.
Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na mukuru wa Alexandre witwa Harindintwari Pascal unashinzwe umutekano , yavuze ko uyu Alexandre ubusanzwe ari igihazi (intavugirwamo) wiyise Ntare, nta muntu mu mudugudu umwegera cyangwa ngo amuvuge , ngo agendana umuhoro ku buryo atari bwo bwa mbere atemye umuntu cyangwa ngo aregwe kwangiza ibintu by’abandi.

Pascal yavuze ko uyu murumuna we yirirwanye n’abagore babiri banywa inzoga maze ku mugoroba baza no gutahana bahageze abasiga mu rugo ajya kugura izindi nzoga. Avuga ko uyu mugabo yananiranye kuko amaze gufungwa inshuro zirenga 6.
“Uyu mugabo yarananiranye ku buryo ashobora kumara ijoro yisihinga ashaka uwo yiyenzago, nange mukuru we ushinzwe umutekano kugirango nge iwe nitwaza irondo kuko yarananiranye ntashobotse ni umuntu ukunda gutemana.”
Uyu Harindintwari avuga ko aba bagore birirwanye batari basanzwe batuye muri aka gace ahubwo umwe yari uwo muri Gishamvu.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza, yemeje aya makuru avuga ko uyu Alexandre akurikiranyweho icyaha cyo kwica, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu karere ka Huye.

Inzego z’umutekano zaje kuganira n’abaturage muri aka kagari ka Bukomeye mu mudugudu uzwi ku izina mu Bataribani kubera Ibihazi biharangwa
Amafoto: Justin Biregeya




