Ishami rya I&M Bank Rwanda ryatakaje miliyoni 10.3 z’amadolari ya Amerika (miliyari zisaga 10 Frw) yibwe mu buriganya bw’umukiriya mu gihe cy’amezi atatu, bituma hatangira iperereza ryo kugerageza kugaruza ayo mafaranga .
Aya mafaranga, arenga miliyari 10 y’inyungu I&M Group yinjije ku isoko ry’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye mu Kuboza 2022, yabuze hagati y’itariki ya 1 Ugushyingo umwaka ushize na 17 Mutarama.
I&M Group yashyize ahagaragara aya makuru muri raporo yayo ngarukamwaka mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari na mbere y’inama rusange n’abanyamigabane nk’uko tubikesha urubuga rwa Businessdaily.
Iyi banki muri raporo ngarukamwaka yagize iti: “Nyuma y’impera z’umwaka urangiye, ubuyobozi bwa I&M Bank ( Rwanda) PLC bwavumbuye ibintu byo kubikuza amafaranga mu buriganya binyuze muri konti z’abakiriya agera kuri miliyoni 10.3 z’amadolari mu gihe cyo ku kuva ku itariki ya 1 Ugushyingo kugeza ku ya 17 Mutarama 2023.”
Bati: “Kugeza ku munsi iyi raporo y’imari yatangiweho, hari ibintu byakosowe kandi iperereza riracyakomeza.”
Amabanki afite ubwishingizi bw’amafaranga ari hafi, amafaranga kuri banki n’amafaranga ayanyuzwamo kugira ngo yirinde gutakaza amafaranga, bityo, igice cy’igihombo cya I&M gishobora kwishyurwa n’abafashe imyenda.
I&M Bank yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012 binyuze mu kubona imigabane myinshi muri Banque Commerciale du Rwanda kandi ifite imigabane 54.47 ku ijana binyuze muri sosiyete ishora imari ya BCR.
Umugabane wari ufite agaciro ka miliyari ebyiri na miliyoni 11 z’amashilingi ya Kenya mu mpera zUkuboza.
Ishami ry’u Rwanda, rifite abakiriya barenga 65.000 bahabwa serivisi n’amashami agera kuri 18, ibyuma bya ATM 33 n’abakozi barenga 400, ni ryo shami rya I&M ryunguka cyane hanze ya Kenya.
I&M u Rwanda yafunze umwaka ushize hamwe n’inyungu zingana na miliyari 1,04 z’Amashilingi avuye kuri miliyari imwe mu gihe cyabanje mu gihe amashami yo muri Maurice na Uganda yagize inyungu zingana na miliyoni 644.2 na miliyoni 288 z’amashilingi.
Ishami ryo muri Tanzania ryasubije igihombo cya miliyoni 506.86 mu gihe I&M Kenya ayo yinjije yavuye kuri miliyari 7.4 agera kuri miliyari 10.2 kugira ngo iryo tsinda ryunguke 37.7 ku ijana agera kuri miliyari 11.2.



