Mu mateka y’Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya, Bibiliya iduha ingero z’abagendanye n’Imana mu mibereho yabo. Abo bantu bagaragaje ukwizera n’ukuyoborwa n’Imana muri byose, bikabaviramo umugisha n’imbuto mu buzima bwabo. Ibi bituma buri wese yisuzuma, akibaza niba nawe agendana n’Imana mu mibereho ye ya buri munsi cyane ko hari benshi bibuka Imana gusa mu bihe bikomeye.
Kugendana n’Imana ni iki?
Nk’uko Bibiliya ibivuga, Imana ni Umwuka (Yohana 4:24). Kugendana nayo bisaba kwemera kuyoborwa nayo mu bitekerezo no mu bikorwa byose byacu. Abantu nka Henoki (Itangiriro 5:24) na Nowa (Itangiriro 6:9) bari ingero zifatika z’ababayeho bemera kuyoborwa n’Imana no gukurikiza amategeko yayo. Ibi bitwereka ko kugendana n’Imana ari uguha Imana umwanya w’ibanze mu buzima bwacu no kwemera ko idutegurira inzira (Imigani 3:5-6).
Yeremiya 10:23 itwibutsa ko nta muntu ushobora kuyobora neza inzira ye atabifashijwe n’Imana. Kugendana n’Imana ni uburyo bwo kwirinda kuyoba cyane ko imyanzuro dufata buri munsi igira uruhare rukomeye ku buzima bwacu.
Ibanga ryo kugendana n’Imana
- Kugira umutima uca bugufi
Imana yishimira umuntu wiyoroshya akirinda ubwibone. Mika 6:8 itubwira ko Imana idusaba guca bugufi no gukiranuka mu buzima bwacu. Guca bugufi bituma twemera ko ibyo tugeraho byose ari Imana ibidushoboza, kandi ko icyubahiro cyose ari icyayo. - Kugira ukwizera gukomeye
Abefeso 6:16 itwereka ko kwizera ari ingabo idukingira imyambi yose y’umwanzi. Kwizera kutwongerera ubushobozi bwo guhangana n’ibigeragezo no gukomeza inzira y’ubutunzi bw’Imana. - Kugira inyota yo gukiranuka
Matayo 5:6 ivuga ko abashaka gukiranuka bazahazwa. Inyota yo gukiranuka ituma tugira ubushake bwo gukora ibyiza mu maso y’Imana bigatuma tugendana nayo kandi ikatwishimira. - Kugira igihe cyo gusenga no kwiga ijambo ry’Imana
Kuganira n’Imana binyuze mu isengesho no gusoma Bibiliya ni uburyo bwo kugendana nayo. Ibi bidufasha kumenya neza ubushake bwayo no kubona imbaraga zo guhangana n’ibyo duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Icyo kugendana n’Imana bivuze ku buzima
Kugendana n’Imana bigira ingaruka nziza ku buzima bwacu haba mu buryo bw’umwuka, bw’umubiri, cyangwa bw’imitekerereze. Imana iduha ubushobozi bwo gufata imyanzuro iboneye, ikatuyobora mu nzira nziza, kandi ikadukomeza mu bihe bikomeye.
Nubwo bishobora kuba hari igihe umuntu yumva ko atagendana n’Imana neza ntibiba bitinze gukosorwa. Ni ngombwa kwisuzuma ukemera kuyoborwa nayo mu buryo bwimbitse.
Kugendana n’Imana ni urugendo rusaba kwitanga, gusenga, no kwizera. Nta muntu ushobora kunesha cyangwa gutera imbere atari kumwe n’Imana. Aho ibihe byacu birangirira, ubushobozi bwayo burakomeza. Ni ngombwa gufata umwanya wo kwisuzuma tukamenya aho tugenda nabi tukagarukira Imana.
Imana itura mu mutima w’uwiyoroshya kandi uyemera. Saba Imana imbaraga zo kugendana nayo mu buzima bwa buri munsi mu mwaka wa 2025 kuko ari byo bizagufasha kugera ku ntsinzi n’umugisha w’iteka.




