Ibibazo by’u Rwanda na Uganda nta ngaruka bizagira kuri EAC

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda avuga ko ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda nta ngaruka bizagira ku migambi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasrazuba (EAC).

Rugunda ibi yabibwiye abadepite kuri uyu wa 15 Ugushyingo bamubaza impamvu abanyamahanga bisanga muri Uganda, ariko Abanya-Uganda bakaba badafatwa neza mu bindi bihugu.

Chimpreports ivuga ko yabwiye abadepite ko imigambi nk’iyo gukorera ingendo muri bimwe mu bihugu byO muri EAC nta kizawukoma mu nkokora.

Ati ” Ukoresheje indanagamuntu yawe ushobora kujya muri Kenya n’u Rwanda.”

Yashimane kogiye ko ukwishyira hamwe kwa EAC guhagaze neza ndetse ko n’ishyirwaho rya pasiporo imwe mu bihugu bitanu byo muri EAC bizakunda nta kabuza.

Abajijwe na Depite wa Lwemiyaga, Theodore Ssekikuubo uko EAC izakomeza gushyira mu bikorwa imigambi yayo kandi u Rwanda na Uganda nk’abanyamuryango batabanye neza, yavuze ko iki kibazo kidashobora gutuma EAC idakomeza imigambi yiyemeje.

Ati ” Ubu ntacyatuma EAC idakomeza gukora nko mu 19977. Iyi ni intamwbe idasubira inyuma. Ibibazo by’u Rwanda na Uganda nta ngaruka z’u Rwanda bizagira kuri EAC.”

Uganda n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu bigize EAC. Ibi bihugu bimaze imyaka igera kuri ibiri bitarebana neza. U Rwanda rushinja Uganda gufasha abaruhungabanyiriza umutekano, Uganda ishinja u Rwanda ubutasi.

Buri ruhande ruhakana ibyo rushinjwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibibazo by’u Rwanda na Uganda nta ngaruka bizagira kuri EAC
    Ariko ikibazo ca uganda mwavihoreye
    Urwanda rugakomeza inzira ya Tanzania.
    Erega iyo imungu yamunze ikigori ntabwo
    kiba kigitanze uruboto.
    Kuri burundi, muraziko bafatanije imigambi
    na uganda, ariko nje ikibazo ngira, ndavuga ngo: Urwanda ntabwo rufite ubushobozi
    bwo guhagarika ugushotorana kigihugu ciyemeje no gukorana nabasize bahekuye
    Urwanda? kuko uguheneye nawe ntumuhenere doreko akwita kiburanyo!
    Nonese aho Urwanda ntiruri guterwa?

  2. Ibibazo by’u Rwanda na Uganda nta ngaruka bizagira kuri EAC
    Ariko ikibazo ca uganda mwavihoreye
    Urwanda rugakomeza inzira ya Tanzania.
    Erega iyo imungu yamunze ikigori ntabwo
    kiba kigitanze uruboto.
    Kuri burundi, muraziko bafatanije imigambi
    na uganda, ariko nje ikibazo ngira, ndavuga ngo: Urwanda ntabwo rufite ubushobozi
    bwo guhagarika ugushotorana kigihugu ciyemeje no gukorana nabasize bahekuye
    Urwanda? kuko uguheneye nawe ntumuhenere doreko akwita kiburanyo!
    Nonese aho Urwanda ntiruri guterwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *