rszpo5ff2d

Ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi bishobora kwiyongera

Leta y’u Rwanda yatangaje ko hari gukora ivugururwa ryerekeye ibiciro by’amashanyarazi, ku buryo rizasiga hashyizweho ibishya bigomba gusimbura ibyari bisanzweho kuva muri 2020.

Iby’aya mavugururwa byamenyeshejwe inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ejo ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Umwanzuro wa gatatu w’ibyemezo by’iyi nama, uvuga ko nyuma yo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi no kongera umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi kandi ukaba ufite ingufu, byagaragaye ko muri uyu mwaka wa 2025 ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu gihugu zageze kuri 85% zivuye kuri 2% zariho mu mwaka wa 2000.

Uyu mwanzuro ukomeza ugira uti: “Kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere izagerweho kandi ibikorwaremezo byayo bizakomeze kwitabwaho mu buryo burambye, Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020; nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.”

Muri Mutarama 2020 ni bwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) cyari cyongereye ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi, kugira ngo haboneke ubushobozi mu gutunganya no kuyongera.

Icyo gihe icyakora n’ubwo ibiciro byari byazamutse muri rusange, ku rundi ruhande byagabanijwe ku bigo bitanga serivisi z’ubuzima, ariko ntibyahinduka ku ngo zikoresha umuriro mucye, munsi ya kilowatt 15 ku kwezi.

Ku ngo z’abantu bakoresha munsi ya kilowatt 15 ku kwezi, igiciro gisanzwe ari Frw 89 kuri kilowatt imwe.

Abakoresha hagati ya kilowatt 15 na 50 ku kwezi bo bishyuraga Frw 212 kuri kilowatt imwe, mu gihe hejuru ya kilowatt 50 igiciro gisanzweho ari Frw 249 kuri kilowatt.

Mu myaka itanu ishize kandi hoteli zishyuraga Frw 157 kuri kilowatt imwe, inganda nto zo zajyaga zigura kilowatt imwe amafaranga 134 mu gihe inini zaguraga umuriro kuri Frw 94.

Ni mu gihe ibigo bitanga serivisi z’ubuzima nk’ibitaro na za centre de sante kuva muri 2020 bigura umuriro kuri Frw 186 kuri kilowatt, mu gihe mbere ya 2020 byawuguraga Frw 192.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *